Tunisia: Abanyagihugu n’abimukira bamaze iminsi 3 bakozanyaho ku mpamvu ibabaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Mujyi wa Sfax ari na wo wa kabiri ukorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi muri Tunisia, bashyamiranye n’abimukira bakomoka mu Bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kubera iyicwa ry’umunyagihugu.

Ubu bushyamirane bwavutse nyuma y’uko batatu muri aba bimukira baba muri Tunisia, bashinjwe kwica umuturage wa Tunisia muri uyu mujyi wa Sfax.

Izindi Nkuru

Ni imvururu zigiye kumara iminsi igera muri itatu, kuko ubuyobozi muri aka gace bwabwiye Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ko izi mvururu zatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ubu buyobozi kandi buvuga ko nta cyizere cyo kuba izi mvururu zahagarara, ibyanatumye Polisi itangira kwitabaza ibyuka biryana mu maso ngo ihoshe iyi mirwano ariko nabwo byanze.

Icyakora Polisi yatangaje ko aba bimukira batatu bakekwaho kwica uyu Munya-Tunisia bikanateza ubushyamirane, bamaze gutabwa muri yombi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru