Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubucamanza

radiotv10by radiotv10
17/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubucamanza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yashyize mu myanya abayobozi bashya mu nzego n’ibigo binyuranye birimo urw’Ubucamanza, barimo Brigitte Nsensele Wa Nsensele, wahawe kuyobora Inama Nkuru y’Igihugu.

Izi mpinduka zatangajwe mu itangazo ryasomwe kuri gitangazamakuru cya Leta muri DRC (RTNC) kuri uyu wa 16 Mutarama 2025.

Brigitte Nsensele Wa Nsensele ufite impamyabumenyi mu by’amategeko n’Ubutabera yakuye muri Université de Kinshasa, yasimbuye Marthe Odio Nonde kuri uyu mwanya wa Perezida wa Mbere w’Inama Nkuru y’Igihugu.

Uyu Marthe Odio Nonde na we wasimbuwe, yari yasimbuye Félix Vunduawe, akaba yajyanywe mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi.

Marthe Odio Nonde wajyanywe mu kiruhuko cy’izabukuru, yamaze imyaka 25 ari mu nshingano ubudahagarara, aho abasesenguzi bavuze ko yari akwiye ikiruhuko.

Uru rwego rw’Inama Nkuru y’Igihugu, ni urwego rusumba izindi mu nzego z’ubucamanza muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Tshisekedi kandi yashyizeho abandi bayobozi ndetse anashyira mu kiruhuko bamwe, aho Moke Mayele yagizwe Umushinjacyaha Mukuru mu Rurkiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

Nanone kandi Iluta Ikombe wari Umushinjacyaha Mukuru mu Nama Nkuru y’Ubutegetsi, yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Hari kandi Alexandre Tshikala Mukendi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’indege ya Congo Airways na Mamitsho Pontshi wagizwe umuyobozi wungirije muri iki kigo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + four =

Previous Post

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri album ya Bruce Melodie igisohoka

Next Post

Amakuru y’umucyo ku gushidikanya kwabayeho ku gusezerana kwa Vestine n’Umunya-Burkina Faso

Related Posts

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru y’umucyo ku gushidikanya kwabayeho ku gusezerana kwa Vestine n’Umunya-Burkina Faso

Amakuru y’umucyo ku gushidikanya kwabayeho ku gusezerana kwa Vestine n’Umunya-Burkina Faso

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.