I Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa ibikorwa by’umutekano mucye by’abantu bambura abaturage ibyabo, bivugwa ko bikorwa n’abapolisi 756 batorotse Igipolisi muri Grand Kasaï ubundi bashinga umutwe w’ubwambuzi.
Byatangajwe na Guveneri w’Intara Haut-Katanga, Jacques Kyabula Katwe mu kiganiro yagiranye n’Itanganzamakuru cyagarukaga ku bibazo bihuriweho n’Intara ya Katanga na Kasaï.
Jacques Kyabula Katwe yavuze ko ibikorwa b’umutekano mucye bimaze iminsi bivugwa muri Haut-Katanga, bikorwa n’abahoze mu Gipolisi cy’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Ku byerekeye ikibazo cy’umutekano, twamenye ko hari umutwe ugizwe n’abantu benshi uturuka mu Ntara ya Kasaï baza mu Ntara ya Katanga kandi ni abapolisi baza mu baturage.”
Yakomeje agira ati “Muri Haut-Katanga twamenye ko hari abapolisi barenga 750 baza ubwabo baturutse muri Katanda bafite intwaro. Kandi iyo baje ntibabona aho kurara cyangwa icyo kurya, ni bwo batangira guteza umutekano mucye. Ni yo mpamvu mwakomeje kubona ibibazo by’umutekano tutabashaga kumenya intandaro yabyo kugeza uyu munsi.”
Jacques Kyabula Katwe yavuze ko nyuma y’uko intandaro y’iki kibazo imenyekaniye, ubu hari gukorwa uburyo bwo kukirandura.
Raporo y’Inama mpuzantara ya Katanga-Kasaï yatangajwe na 7SUR7.CD, ivuga ko abapolisi barenga 1 000 batorotse muri Kasaï bagatorokana imbunda zabo bakaba barimo 756 bari muri Haut-Katanga mu gihe abandi 300 bari i Lualaba ndetse na 220 bari muri Kasaï Tanganyika.
Src: Acturdc
RADIOTV10