RIB yemeje ko yafuze Padiri uyobora ishuri ryakubitwemo abanyeshuri inkoni zikishushanya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Padiri uyobora Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace riherereye mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’uko hagaragaye ifoto y’umwe mu banyeshuri bakubitiwe muri iri shuri, iminyafu ikishushanya ku kibero.

Polisi y’u Rwanda, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 03 Gicurasi yari yatangaje ko uwakubise aba banyeshuri yatawe muri yombi ndetse ko yari acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Mugina.

Izindi Nkuru

Ibi byatangajwe na Polisi nyuma y’ifoto igaragaza ikimero cy’umukobwa kishushanyijeho inkoni bivugwa ko yakubiswe n’umuyobozi w’iri shuri rya Kiliziya Gatulika rya Saint Ignace-Mugia.

Amakuru yavugaga ko uyu munyeshuri w’umukobwa ari umwe muri batatu bakubiswe n’uyu muyobozi w’ishuri, abaziza kuba banze kujya kwiga nk’abandi banyeshuri mu gikorwa cyo gusubiramo amasomo mu mugoroba.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko uru rwego rwataye muri yombi uyu muyobozi usanzwe ari umusaseridoti, Padiri Ndikuryayo Jean Paul.

Uyu wihayimana w’imyaka 34 y’amavuko ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita cyangwa gukomeretsa undi ku bushake, afungiye kuri station ya RIB ya Gacurabwenge.

Ubwo Polisi yatangazaga ko yataye muri yombi ukekwaho gukubita aba banyeshuri batatu, Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), yatangaje ko ibikorwa nk’ibi byo gukubita abanyeshuri byeze mu mashuri menshi kandi ko biri mu bituma umubare w’abana bata ishuri ukomeza kwiyongera.

CLADHO yari yasabye RIB kwita kuri iki kibazo by’umwihariko iki cyavugwaga muri Saint Ignace-Mugina, igahana uwagikoze kuko kigize cyaha gihanirwa n’amategeko mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru