Wednesday, July 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Byongeye kudogera M23 igarukana imbaraga zidasanzwe

radiotv10by radiotv10
29/03/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Byongeye kudogera M23 igarukana imbaraga zidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Intambara iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gukara nyuma yuko yubuye hagati y’umutwe wa M23 n’indi mitwe ibiri ifatanya na FARDC, yasize M23 yigaruriye akandi gace.

Iyi mirwano yongeye kugaragaza ingufu zidasanzwe kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, byumwihariko kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Werurwe 2023.

Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko urwana ari uko wagabweho ibitero n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri urugamba rwongeye kwambikana, nyuma yuko imwe muri iyi mitwe iri guha ubufasha FARDC igabye igitero ku barwanyi b’umutwe wa M23, igasanga baryamiye amajanja baniteguye guhangana.

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko uru rugamba rwabaye kuri uyu wa Kabiri, rwagejeje ku mugoroba rugihinanye, rukarangira M23 yigaruriye umujyi wa Bihambwe.

Uyu mujyi wa Bihambwe uri mu bilometero bitatu (3) uvuye mu gace gakungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ka Rubaya kari muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, watangiye kungenzurwa na M23 kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyiri (18:00’) z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Umutwe wa M23 wafashe aka gace ka Bihambwe nyuma y’imirwano ikomeye yawuhanganishije n’imitwe ibiri ya Nyatura na Maï-Maï.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − two =

Previous Post

Hahishuwe amakuru mpamo ku ifoto yaciye ibintu igaragaza Papa yambaye nk’abasitari

Next Post

Amakuru mashya y’aho Rusesabagina ageze asubira mu muryango we muri USA

Related Posts

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nyuma y’amasaha 72 ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo businyiye amasezerano y’amahoro i Washington, bwahise...

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

Eng.-In a hopeful tone Tshisekedi speaks on the Rwanda-DRC Peace Agreement

by radiotv10
01/07/2025
0

The President of the Democratic Republic of Congo, Félix Tshisekedi, stated that the peace agreement his country signed with Rwanda...

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya y’aho Rusesabagina ageze asubira mu muryango we muri USA

Amakuru mashya y'aho Rusesabagina ageze asubira mu muryango we muri USA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.