DRCongo: Imirwano yahinduye isura ubu na MONUSCO yayinjiyemo na Kajugujugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imirwano iri guhuza ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, yafashe indi sura aho ubu ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) na zo zayinjiyemo zikoresheje indege z’intambara.

Iyi mirwano yakomeye cyane mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje nyuma y’uko MONUSCO itangaje ko M23 yabasagariye ikabatera ndetse ikanatera FARDC ahitwa Sgangi muri Teritwari ya Rutshuru.

Izindi Nkuru

MONUSCO yahise itangiza ibikorwa byo guhangana n’uyu mutwe wa M23, aho iri kwifashisha indeje z’intambara za Kajugujugu aho yatangiye kumisha ibisasu kuri aba barwanyi ndetse inarashisha imbunda za karahabutaka.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko yafashwe mu masaha akuze, agaragaza indege z’intambara ziri kumisha ibisasu muri ibi bice Shangi, Runyoni muri Teritwari ya Rutshuru.

Ubuyobozi bw’umutwe wa wa M23 bwatangaje ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, MONUSCO yari ikomeje kubarasaho ibisasu biremereye.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yatangaje ko ibi bikorwa byo kuraswaho, biri gukorwa ku bufatanye bwa MONUSCO n’ingabo za Leta (FARDC).

Abaturage batuye hafi y’utu duce turi kuberamo iyi mirwano, barimo n’abo mu Rwanda mu bice bya Musanze, baravuga ko bakomeje kumva urusaku rw’imbunda zirimo n’iziremereye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru