Inyeshyamba zagabye igitero ku bantu bakuwe mu byabo n’ibikorwa by’umutekano mucye, bari mu nkambi iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zicamo 22 mu gihe ikindi gitero cyagabwe muri iyi nkambi mu cyumweru gishize cyari cyahitanye abandi 29.
Iki gitero cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, cyagabwe ku bantu bari gushaka aho bahungira.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP bitangaza ko iki gitero cyahitanye abantu 22, gishinjwa umutwe witwaza intwaro uzwi nka CODECO (Cooperative for the Development of Congo).
Ibitangazamakuru bikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitangaza ko ko bariya barwanyi baje bakarasa amasazu menshi kuri bariya baturage bakuwe mu byabo n’ibikorwa by’umutekano mucye.
Mu cyumweru gishize, muri iriya nkambi n’ubundi hari hagabwe ikindi gitero gihitana abasivile 29.
Kuva mu myaka 20 ishize, Imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugerageza kwigarurira ibice birimo amabuye y’agaciro, ikaba yaragiye igaba ibitero muri biriya bice byegeranye n’ibihugu by’ibituranyi by’iki gihugu birimo u Rwanda, Uganda n’u Burundi.
Kuva mu ntangiro za Gicurasi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yashyize mu bice bya Kivu ya Ruguru na Ituri mu buyobozi bwa Gisirikare mu rwego rwo kurandura ibikorwa by’umutekano mucye wakunze kuvugwamo.
RADIOTV10