Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Drogba yamwise ‘Ishami’, Souti Sol ‘Kwisanga’, Mushikiwabo ‘Turikumwe’,…Amazina yahawe Abana b’Ingagi

radiotv10by radiotv10
02/09/2022
in MU RWANDA
0
Drogba yamwise ‘Ishami’, Souti Sol ‘Kwisanga’, Mushikiwabo ‘Turikumwe’,…Amazina yahawe Abana b’Ingagi
Share on FacebookShare on Twitter

‘Kwita Izina’, Umuhango wo kwita Izina abana b’Ingagi umaze kuba ikimenyabose ku Isi kubera imitegurire yawo ndetse n’agaciro k’Ingagi mu bukerarugendo bw’u Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu wongeye gukorwa, ubera mu Kinigi ahari hateraniye bamwe mu bafite amazina akomeye ku Isi.

Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince Charles, wise umwana wa mbere wahawe izina uyu munsi, yabanje kuramutsa Abanyarwanda ati “Muraho” avuga ko yishimiye kuba yaratumiwe na RDB muri uyu muhango wo kwita Izina.

Yavuze ko ubwo yasuraga u Rwanda muri Kamena uyu mwaka, yabonye uburyo u Rwanda ari Igihugu cyiza gifite ibyiza nyaburanga bibereye ijisho, birimo Ibirunga, akaba yise Umwana w’Ingagi Izina ‘Ubwuzuzanye’.

Salima Mukansanga wise umwana w’Ingagi ukomoka mu muryango ‘Igisha’, akaba yamwise Izina ‘Kwibohora’. Ati “Narihisemo kugira ngo nerekane uruhare rwo kwibohora no kwisanzura nk’umusingi wo kubungabunga ibidukikije n’iterambere ry’ubukerarugendo.”

Stewart Maginnis usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Ikigo IUCN kiri mu bibungabunga ibidukikije, yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Nyirindekwe’. Naho Naomi Schiff usanzwe ari umukinnyi w’amasiganwa y’imodoka akaba n’umunyamakuru, we yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Imbaduko’.

Sir Ian Clark Wood washinze ikigo Wood Foundation we yise Umwana w’Ingagi, izina rya ‘Ubusugire’. Naho Itzhak Fisher wabaye Umuyobozi Mukuru wa RDB we yise Umwana w’Ingagi izina rya ‘Ntare’.

Dr Cindy Descalzi Pereira, inzobere mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima we yise Umwana w’Ingagi izina rya ‘Ubwitange’. Thomas Milz, uri mu buyobozi bw’Inama ya Volks Wargen mu bice binyuranye, we yise Ingagi izina rya ‘Ruragendwa’.

Hakurikiyeho umuhanzi w’ikirangirire Youssou N’Dour watangiye aririmba imwe mu ndirimbo ze, akaba yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Ihuriro’. Juan Pablo Sorin wakiniye Paris Saint Germain yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Ikuzo’.

Kuddu Sebuna uyobora Ikigo Africa Wildlife Foundation yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Indatezuka’.

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), wavuze mu Kinyarwanda, yavuze ko yari akumbuye Ingagi ariko kandi ko yari anakumbuye Abanyamusanze. Yise umwana w’Ingagi ‘Turikumwe’.

Iri jambo yarikoresheje ubwo yasezeraga ku Banyarwanda ajya kuyobora OIF, agira ati “One est ensamble” asezeranya Abanyarwanda ko azakomeza kubaba hafi, kandi koko imvugo yabaye ingiro.

Ati “Iri zina njye ndumva ari ryo riryoshye cyane uyu munsi. Turikumwe ni akabebe keza cyane, namwise Turikumwe ariko naza gusura nyirakuru mu Bufaransa nzajya mwita ‘on est ensamble’”

Dr. Evan Antin usanzwe ari umuvuzi w’amatungo akaba atambutsa n’ibiganiro by’inyamaswa, yise umwana w’ingagi izina ‘Igicumbi’. Neri Bukspan na we ukora mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibidukikije, yise umwana w’Ingagi ‘Indangagaciro’.

Laurene Powell Jobs washinze umuryango wa Emerson Collective we yise umwana w’Ingagi ‘Muganga Mwiza’. Dr Frank Luntz washinze umuryango Luntz Global yise umwana w’Ingagi ‘Baho’.

Umukinnyi wa Film Uzo Aduba yahaye umwana w’Ingagi izina rya ‘Imararungu’. Umukinnyi wa ruhago, Gilberto Silva wakiniye Arsenal we yise Umwana w’ingagi ‘Impanda’. Moses Turahirwa uyobora inzu y’Imideri ya Moshions yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Kwanda’.

Rurangiranwa Didier Drogba muri ruhago y’Isi, yatangiye agira ati “Muraho!” umwana w’Ingagi yamuhaye izina rya ‘Ishami’.

Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, uko ari bane bahagurukiye rimwe, batangira bagira ati “Abanyarwanda beza cyane muraho!” Babanje kuririmba agace gato k’indirimbo yabo yitwa Nerea, aho bagaragaza abanyabigwi bakomeye barimo Perezida Paul Kagame. Umwana w’Ingagi wahawe izina n’aba bahanzi, bamwise ‘Kwisanga’.

Didier Drogba yamwise Ishami
Sauti Sol bamwita Kwisanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Rusizi: Hari indobo idasanzwe, umugeni utayijyanye mu birongoranwa ntarutahamo

Next Post

DRC: Kajugujugu ya LONI yakoze impanuka irahanuka

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Kajugujugu ya LONI yakoze impanuka irahanuka

DRC: Kajugujugu ya LONI yakoze impanuka irahanuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.