• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Drogba yamwise ‘Ishami’, Souti Sol ‘Kwisanga’, Mushikiwabo ‘Turikumwe’,…Amazina yahawe Abana b’Ingagi

radiotv10by radiotv10
02/09/2022
in MU RWANDA
0
Drogba yamwise ‘Ishami’, Souti Sol ‘Kwisanga’, Mushikiwabo ‘Turikumwe’,…Amazina yahawe Abana b’Ingagi
Share on FacebookShare on Twitter

‘Kwita Izina’, Umuhango wo kwita Izina abana b’Ingagi umaze kuba ikimenyabose ku Isi kubera imitegurire yawo ndetse n’agaciro k’Ingagi mu bukerarugendo bw’u Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu wongeye gukorwa, ubera mu Kinigi ahari hateraniye bamwe mu bafite amazina akomeye ku Isi.

Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince Charles, wise umwana wa mbere wahawe izina uyu munsi, yabanje kuramutsa Abanyarwanda ati “Muraho” avuga ko yishimiye kuba yaratumiwe na RDB muri uyu muhango wo kwita Izina.

Yavuze ko ubwo yasuraga u Rwanda muri Kamena uyu mwaka, yabonye uburyo u Rwanda ari Igihugu cyiza gifite ibyiza nyaburanga bibereye ijisho, birimo Ibirunga, akaba yise Umwana w’Ingagi Izina ‘Ubwuzuzanye’.

Salima Mukansanga wise umwana w’Ingagi ukomoka mu muryango ‘Igisha’, akaba yamwise Izina ‘Kwibohora’. Ati “Narihisemo kugira ngo nerekane uruhare rwo kwibohora no kwisanzura nk’umusingi wo kubungabunga ibidukikije n’iterambere ry’ubukerarugendo.”

Stewart Maginnis usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Ikigo IUCN kiri mu bibungabunga ibidukikije, yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Nyirindekwe’. Naho Naomi Schiff usanzwe ari umukinnyi w’amasiganwa y’imodoka akaba n’umunyamakuru, we yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Imbaduko’.

Sir Ian Clark Wood washinze ikigo Wood Foundation we yise Umwana w’Ingagi, izina rya ‘Ubusugire’. Naho Itzhak Fisher wabaye Umuyobozi Mukuru wa RDB we yise Umwana w’Ingagi izina rya ‘Ntare’.

Dr Cindy Descalzi Pereira, inzobere mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima we yise Umwana w’Ingagi izina rya ‘Ubwitange’. Thomas Milz, uri mu buyobozi bw’Inama ya Volks Wargen mu bice binyuranye, we yise Ingagi izina rya ‘Ruragendwa’.

Hakurikiyeho umuhanzi w’ikirangirire Youssou N’Dour watangiye aririmba imwe mu ndirimbo ze, akaba yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Ihuriro’. Juan Pablo Sorin wakiniye Paris Saint Germain yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Ikuzo’.

Kuddu Sebuna uyobora Ikigo Africa Wildlife Foundation yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Indatezuka’.

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), wavuze mu Kinyarwanda, yavuze ko yari akumbuye Ingagi ariko kandi ko yari anakumbuye Abanyamusanze. Yise umwana w’Ingagi ‘Turikumwe’.

Iri jambo yarikoresheje ubwo yasezeraga ku Banyarwanda ajya kuyobora OIF, agira ati “One est ensamble” asezeranya Abanyarwanda ko azakomeza kubaba hafi, kandi koko imvugo yabaye ingiro.

Ati “Iri zina njye ndumva ari ryo riryoshye cyane uyu munsi. Turikumwe ni akabebe keza cyane, namwise Turikumwe ariko naza gusura nyirakuru mu Bufaransa nzajya mwita ‘on est ensamble’”

Dr. Evan Antin usanzwe ari umuvuzi w’amatungo akaba atambutsa n’ibiganiro by’inyamaswa, yise umwana w’ingagi izina ‘Igicumbi’. Neri Bukspan na we ukora mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibidukikije, yise umwana w’Ingagi ‘Indangagaciro’.

Laurene Powell Jobs washinze umuryango wa Emerson Collective we yise umwana w’Ingagi ‘Muganga Mwiza’. Dr Frank Luntz washinze umuryango Luntz Global yise umwana w’Ingagi ‘Baho’.

Umukinnyi wa Film Uzo Aduba yahaye umwana w’Ingagi izina rya ‘Imararungu’. Umukinnyi wa ruhago, Gilberto Silva wakiniye Arsenal we yise Umwana w’ingagi ‘Impanda’. Moses Turahirwa uyobora inzu y’Imideri ya Moshions yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Kwanda’.

Rurangiranwa Didier Drogba muri ruhago y’Isi, yatangiye agira ati “Muraho!” umwana w’Ingagi yamuhaye izina rya ‘Ishami’.

Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, uko ari bane bahagurukiye rimwe, batangira bagira ati “Abanyarwanda beza cyane muraho!” Babanje kuririmba agace gato k’indirimbo yabo yitwa Nerea, aho bagaragaza abanyabigwi bakomeye barimo Perezida Paul Kagame. Umwana w’Ingagi wahawe izina n’aba bahanzi, bamwise ‘Kwisanga’.

Didier Drogba yamwise Ishami
Sauti Sol bamwita Kwisanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Rusizi: Hari indobo idasanzwe, umugeni utayijyanye mu birongoranwa ntarutahamo

Next Post

DRC: Kajugujugu ya LONI yakoze impanuka irahanuka

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
DRC: Kajugujugu ya LONI yakoze impanuka irahanuka

DRC: Kajugujugu ya LONI yakoze impanuka irahanuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.