Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ese Muhoozi wise Perezida Kagame Se wabo yaharuriraga inzira Intumwa ya Museveni?

radiotv10by radiotv10
18/01/2022
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Intumwa yamuzaniye ubutumwa bwa Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Abasesengura ibijyanye na Politiki, bavuga ko kuba Perezida Paul Kagame yongeye kwakira intumwa ya mugenzi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni, bitanga icyizere ko abakuru b’Ibihugu byombi bagiye kongera kuvugana mu gihe mu minsi ishize Perezida Kagame yavuze ko badaheruka kuvugana.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame Paul yakiriye mu biro bye Ambasaderi Adonia Ayebare wari umuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Yoweri Museveni.

Ni intumwa yaje mu Rwanda nyuma y’amasaha macye umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ashyize ubutumwa kuri Twitter, avuga ko Perezida Kagame ari Se wabo ndetse ko abamurwanya baba badasize n’umuryango we kandi ko ababifite mu migambi bakwiye kubyitondera.

Mu kiganiro yagira na RADIOTV10, Umusesenguzi mu bya Politiki, Alexis Nizeyimana avuga ko akimara kubona iriya ntumwa ya Museveni yahise akubita agatima kuri ubu butumwa bwari bwabanje kwandikwa na Lt Gen Muhoozi akabona ko bwari bufite icyo bugamije.

Ati “Njyewe maze kubona intumwa ya Se iza njye nabufashe nk’ubutumwa bwayitegurizaga kugira aze azasange wenda mu bakurikira amakuru mu Rwanda bafite umutima mwiza cyangwa igitekerezo cyiza kuri bo hanyuma ubutumwa bwabo bwakirwe neza mu baturage.”

Umusesenguzi Alexis Nizeyimana avuga kandi ko iyi ntumwa ya Perezida Museveni ije ari yo yagombaga kuza kuko n’ubundi ikibazo kiri ku ruhande rwa Uganda.

Avuga kandi ko yabifashe nk’ikimenyetso cy’uko Perezida Kagame na Museveni baba bagiye kongera kuvugana dore ko mu minsi ishize Perezida Kagame yari yatangaje ko adaheruka kuvugana na mugenzi we Museveni haba kuri telephone no mu bundi buryo.

Ati “Icya mbere cy’iyi ntumwa ni uko yatuma telephone zongera gufunguka abakuru b’Ibihugu bakaba bavugana cyangwa na we akamwoherereza intumwa nk’uko na we yayohereje cyangwa bo bakivuganira. Ni n’urufunguzo ruturutse aho rwakagombye kuba ruturutse nyine kuko ni ho navuga ko ibintu bifungiye.”

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda cyitwa kigaragaza ko gifite amakuru yizewe ko ibiganiro bigamije kubyutsa imibanire y’ibihugu byombi byegereje.

Perezida Museveni kandi ku munsi w’ejo yohereje n’intumwa muri Tanzania ndetse akaba aherutse no kuyohereza mu Burundi.

Alexis Nizeyimana avuga ko ibi bigaragaza ko iyi ntumwa yakiriwe na Perezida Kagame yazanye ubutumwa burenze imibanire y’ibihugu byombi gusa ngo na byo ntibyaburamo.

Ati “Uretse ko na cyo nticyareka kuko niba ari Umukuru wa Uganda utumyeho uw’u Rwanda kandi hari icyo kibazo mpamya ko atakohereza ubutumwa ngo yibagirwe na cya kindi gisanzwe gihari.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo kuri uyu wa Kabiri yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ko ibi byo kohereza intumwa n’ibiganiro biba hagati y’Ibihugu byombi bitigeze bihabwa agaciro na Uganda kuko yakomeje kugirira nabi Abanyarwanda basanzwe batuyeyo n’abajyayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + two =

Previous Post

Bugesera FC ya 12 yasinyishije uwatoje Kiyovu ubu iyoboye urutonde

Next Post

Urukiko rwategetse ko Rusesabagina azaburanishwa mu bujurire adahari

Related Posts

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

by radiotv10
07/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburane...

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

by radiotv10
07/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; avuga ko ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanaga Amasezerano y’Amahoro n’iya DRC, yasabye Leta...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage
AMAHANGA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

07/07/2025
Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusesabagina aracyahagaze ku k’ejo: Na none ntiyitabye Urukiko mu Bujurire

Urukiko rwategetse ko Rusesabagina azaburanishwa mu bujurire adahari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.