Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ethiopia: Hatahuwe ahakorerwaga ubutinganyi hatakekwaga none hari icyahise gikorwa kihutirwa

radiotv10by radiotv10
11/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ethiopia: Hatahuwe ahakorerwaga ubutinganyi hatakekwaga none hari icyahise gikorwa kihutirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda rishizwe kubungabunga amahoro n’umutekano i Addis Ababa muri Ethiopia, riri mu mukwabu wo kurandura ibikorwa by’ubutinganyi muri uyu mujyi, nyuma y’uko Leta itahuye ko buri gukorerwa mu mahoteri n’utubari no mu nzu z’imyidagaduro.

Izi nzego zamanutse mu mahoteli, mu tubari ndetse no muri za Resitora zikekwa ko ziri gukorerwamo ibi bikorwa by’ubutinganyi bisanzwe ari sakirirego muri iki Gihugu.

Itangazo ryagiye hanze, rivuga ko ibi bikorwa, bari kubikora bafatanyije na Polisi yo muri uyu Murwa Mukuru wa Ethiopia, bikaba byatangiye nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage.

Mu itangazo rihuriweho n’izi nzego zirimo iz’umutekano, zibukije ko “ibikorwa byose by’ubutinganyi n’ibisa na bwo bitemewe muri iki Gihugu, kandi ko bihanwa n’amategeko, bityo ko hazakomeza ibikorwa bafatanyije na Polisi byo kubirandura.”

Ahagaragaye ko hari gukorerwa ibi bikorwa, harimo kandi inzu z’imyidagaduro, nk’inzu izwi nka ‘Abeba Guest House’ iherereye mu gace ka Yeka Subcity Woreda, ikaba yatahuwe nyuma y’uko abaturage bahavuze.

Iri tangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane, rivuga ko “hahise hatangira iperereza ndetse iyi nzu ubu ikaba igoswe na Polisi y’i Addis Ababa.”

Leta yo muri uyu mujyi kandi yari yasabye abaturage bose bazamenya ahaba hakorerwa ibi bikorwa by’ubutinganyi, bazajya batungira agatoki inzego, bakazihamagara ndetse bahabwa n’imirongo ya telefone itishyurwa bazajya bahamagaraho.

Ni nyuma y’uko abaturage kandi ubwabo bayisabiye inzego, bavuga ko ibi bikorwa bikomeje gufata intera nyamara biri muri za kirazira mu muco wabo, bagasaba ko hashyirwaho ingamba zikarishye zo kubirwanya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seven =

Previous Post

Abasirikare ba RDF bari muri S.Sudan bagaragarijwe ko ibikorwa by’indashyikirwa byabo bizirikanwa

Next Post

Uko habaye impanuka idasanzwe yasize agahinda mu muryango w’uwari mu mirimo

Related Posts

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

by radiotv10
08/07/2025
0

Amakuru aturuka muri Gurupoma ya Waloa Loanda muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aravuga ko hakomeje...

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) byakomeje ibitero byabyo bihuriyeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 iratanga impuruza ku biteye impungenge biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
07/07/2025
0

  Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kohereza ku bwinshi abasirikare ndetse n’intwaro nyinshi...

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

by radiotv10
04/07/2025
0

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
04/07/2025
1

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar,...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

09/07/2025
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko habaye impanuka idasanzwe yasize agahinda mu muryango w’uwari mu mirimo

Uko habaye impanuka idasanzwe yasize agahinda mu muryango w’uwari mu mirimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.