Uko habaye impanuka idasanzwe yasize agahinda mu muryango w’uwari mu mirimo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, haravugwa impanuka y’ibuye ryagwiriye umugabo wari uri kwahira ubwatsi bw’amatungo, akahasiga ubuzima.

Ni umugabo witwa Evariste Akimanizanye, wari uri kwahira ubwatsi bw’amatungo n’icyarire cyayo, ariko ntabashe gusubira mu rugo kuko yitabye Imana nyuma y’iyi mpanuka.

Izindi Nkuru

Iri buye ryagwiriye nyakwigendera w’imyaka 37, ryamanuwe n’igiti kimwe mu byari biri gutemwa mu ishyamba rya kompanyi ya SOWMIR.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko hari abari barimo gutema ibiti muri iri shyamba riherereye mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Rongo, ubundi igiti kimwe kikagwa kigahirika ibuye rimwe ryaruhukiye kuri uyu mugabo.

Ubu buyobozi buvuga ko abarimo batema ibi biti bashobora kuba batari bazi ko nyakwigendera ari muri iri shyamba ari kwahiramo ubwatsi.

Nsengimana Oswald uyobora Umurenge wa Rongi, yavuze ko abarimo batema ibiti muri iri shyamba, bagiye kureba, bagasanga uyu mugabo yanegekaye yakubiswe n’ibuye akagwa ku rindi.

Yavuze ko bashatse guhita bamujyana kwa muganga, ariko ku bw’amahirwe macye, agahita ashiramo umwuka bakiri aha habereye iyi mpanuka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Shyira, naho umukozi umwe wa kompanyi igenzura iri shyamba ryatemwagamo ibiti, akaba yatawe muri yombi, mu iperereza riri gukorwa, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kiyumba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru