Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inzu batujwemo ngo ntibakiziboneramo ibitotsi kubera umutwaro bari baranze kuvuga

radiotv10by radiotv10
11/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Inzu batujwemo ngo ntibakiziboneramo ibitotsi kubera umutwaro bari baranze kuvuga
Share on FacebookShare on Twitter

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kaduha mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, baravuga ko nubwo bubakiwe, ariko inzara ibarembeje kuko ntaho bafite ho guhinga cyangwa ahandi ho kugira icyo bakura.

Ni ikibazo cyanigeze kugarukwaho muri Sena y’u Rwanda, yagaragaje ko hari ibibazo byugarije bamwe mu batujwe mu midugudu y’icyitegererezo, kandi bijya gusa, birimo kuba badafite amasambu yo guhingamo ndetse n’abayafite akaba ari kure yabo, yewe ntibabone n’aho baca incuro.

Ibi byanatumye Sena muri 2022 itumiza Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kugira ngo agaragaze icyo Guverinoma izakora kuri ibi bibazo.

Abatujwe mu mudugu wa Kaduha i Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe, babwiye RADIOTV10 ko na bo bafite ibi bibazo, kandi ko bibaremereye.

Uzamukunda Speciose avuga ko bashimira Leta y’u Rwanda kuba yarabubakiye, ariko ko nyuma yo kubona aho kurambika umusaya, badafite icyo gushyira mu nda.

Ati “Barakoze baratwubakiye baratwimuye baduha amazu, nubwo bayaduhaye ntabwo dufite ikiyadutungamo.”

Shyirambere Olive uvuga ko yatujwe muri uyu mudugudu atagira ubundi butaka kuko yari yaravuye muri Tanzania, avuga ko aramutse abonye ubutaka, yakwihingira.

Ati “Baranyakiriye ndashima Imana, bampaye inzu ariko wenda mbonye nk’agasambu n’ashinga tukabona ibyo kurya no gutunga abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko abatuzwa muri ubu buryo bagenda bashakirwa aho guhinga ariko abatujwe muri uyu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Kaduha batahabona ubutakaka kuko ngo ari igice cy’umujyi.

Ati “Icya mbere twamaze gukemura icyo kibazo cy’icumbi, ikindi ni ukubahuza n’imirimo yindi isanzwe. Kuvuga ko kubona aho abaturage bahinga byo n’igishushanyo mbonera ntabwo cyabitwemerera kuko kubona ubwo butaka biba bigoranye. Ni ukureba ko muri gahunda yo kurwanya ubukene no kuzamura imibereho y’abaturage nabo barimo kugira ngo bashakirwe akazi banahuzwe n’amahirwe ahari.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Uko habaye impanuka idasanzwe yasize agahinda mu muryango w’uwari mu mirimo

Next Post

Umusore w’ibigango uzwi ku mbuga nkoranyamba yagaragaje inzu y’akataraboneka n’ubuzima buryoshye abamo

Related Posts

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

by radiotv10
07/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburane...

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

by radiotv10
07/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; avuga ko ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanaga Amasezerano y’Amahoro n’iya DRC, yasabye Leta...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage
AMAHANGA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

07/07/2025
Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore w’ibigango uzwi ku mbuga nkoranyamba yagaragaje inzu y’akataraboneka n’ubuzima buryoshye abamo

Umusore w’ibigango uzwi ku mbuga nkoranyamba yagaragaje inzu y’akataraboneka n’ubuzima buryoshye abamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.