Abasirikare ba RDF bari muri S.Sudan bagaragarijwe ko ibikorwa by’indashyikirwa byabo bizirikanwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare b’u Rwanda bo mu itsinda ry’Ingabo zirwanira mu kirere, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, bambitswe imidari yo gushimira akazi kabo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2023 mu kigo cya Gisirikare cya Durupi kiri i Juba muri Sudani y’Epfo.

Izindi Nkuru

Ni abasirikare bagize batayo ya 3 bo mu itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere muri Unit ya 11, bari muri ubu butumwa buzwi nka UNMISS.

Umuyobozi wa Batayo ya 3 y’izi ngabo z’u Rwanda, Col Bertin MUKASA CYUBAHIRO yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS, Guverinoma ya Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage b’iki Gihugu kuba barabafashije kuzuza inshingano zabo ndetse n’imikoranire yabafashije kuzigeraho.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Joseph Rutabana yashimiye akazi kakozwe ndetse anibutsa ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani ndetse n’ahandi.

Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS, Lt Gen Mohan SUBRAMANIAN wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, na we yagaragaje ko ingabo zigize iyi Unit zakoze akazi k’indashyikirwa mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo nubwo hariho imbogamizi, ariko ziyemeje kuzirenga.

Lt Gen Mohan SUBRAMANIAN yashimiye ingabo z’u Rwanda

Habaye n’ibirori byo gususurutsa abibiriye iki gikorwa mu mbyino nyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru