Burera: Uko hakozwe operasiyo yo mu gicuku yafatiwemo ibitemewe 240.000

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, hafatiwe amasashe ibihumbi 240 mu masaha y’igicuku ubwo abari bayazanye bageragezaga kuyinjiza mu Rwanda bayakuye muri Uganda. Polisi yatangaje ahavuye amakuru yatumye afatwa.

Aya masashe ari mu mapaki 1 200, yafatiwe mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rufumba mu Murenge wa Rugarama ku wa Gatatu tariki 09 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Hafashwe kandi umusore umwe w’imyaka 18 mu gihe abandi babiri bari kumwe bayikoreye, bahise bayakubita hasi bagakizwa n’amaguru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yatangaje ko igikorwa cyo gufata aya masashe n’uyu musore, byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’umuturage utuye mu Mudugudu wa Rugarama, ko hari abantu bitwikiriye ijoro bavuye kurangura amasashe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.”

Yakomeje agira ati “Muri icyo gicuku abapolisi bahise bagera aho yabarangiye ahagana ku isaha ya saa sita n’igice, bahafatira umusore wari wikoreye amasashe ibihumbi 80, hafatwa n’andi masashe ibihumbi 160 yari amaze gutabwa na bagenzi be babiri bahise biruka bakibona abapolisi.”

SP Mwiseneza yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abatorotse bikomeje kugira ngo nabo bafatwe bakurikiranwe.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko; Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru