Imibare mishya ku izamuka ry’ibiciro mu Rwanda hari icyo igaragaza cyo kwishimira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko wagabanutseho 3.1% mu kwezi gushize kwa Nyakanga nubwo umuvuduko wabyo wakomeje kuba hejuru, kuko wari kuri 17,3%.

Iyi mibare mishya igaragaza ko nubwo ibiciro byazamutse ku muvuduko wa 17,3%, mu kwezi kwabanje kwa Kamena byari ku izamuka rya 20,4%. Ugereranije aya mezi yombi, umuvuduko wagabanutseho 3.1%.

Izindi Nkuru

Iki Kigo cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 29,2%.

Ibiciro by’ibiribwa ku masoko yo mu mijyi byazamutseho 22,8%. Ariko mu cyaro byiyongera kuri 31,9%.

Inzego za leta zisubiramo kenshi ko iri zamuka ry’ibiciro by’ibiribwa riterwa n’umusaruro mucye ukomoka ku buhinzi.

Iri tumbagira ry’ibiciro ku isoko ryagaragaye mu kwezi kwabanjirije ukwezi kwo kwishimira umusaruro bamwe bagezeho.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza Umuganura mu cyumweru gishize tariki 4 Kanama wabereye mu Karere Rutsiro, yibukije ko igihembwe cy’ihinga cyegereje kandi ko hari ibimenyetso ko ikirere gishobora kuzagenda neza.

Yagize ati “Mbibutse ko igihembwe cy’ihinga 2024 A kigiye gutangira vuba. Abashinzwe ubumenyyi bw’ikirere baratubwira ko imvura ishobora kuza kare hagati muri uku kwezi, nkaba mbashishikariza guterera ku gihe, mukoresha imbuto ikwiriye, ibihingwa mubyiteho.”

Abakora mu rwego rw’ubuhinzi baracyafite umukoro wo kuzamura umusaruro ku rugero rukubye inshuro ebyiri ubwiyongere bw’abaturage. Ibi babishingira ko abashinzwe ubukungu bavuga ko abaturage biyongera ku rugero rusaga 2% buri mwaka, ariko umusaruro w’ubuhinzi wo ukaba ku rugero rwa 1% buri mwaka.

Abakora mu rwego rw’ubukungu, bavuga koi bi ari yo ntandaro y’itumbagira ry’ibiciro ku isoko kubera ko abantu barenze babiri bashobora kuba bahanganira ikiro kimwe cy’ibirayi ku isoko, bigatuma umucuruzi akomeza kugishyira ku giciro ashaka.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru