Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hamenyekanye amakuru agezweho ku birori bikomeye bizana mu Rwanda abarimo ibyamamare

radiotv10by radiotv10
11/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hamenyekanye amakuru agezweho ku birori bikomeye bizana mu Rwanda abarimo ibyamamare
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyatangaje itariki izaberaho ibirori ngarukamwaka byo ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi bisanzwe bihuriramo abakomeye ku Isi barimo ibyamamare mu ngeri zinyuranye.

Ni tariki 01 Nzeri 2023, aho ibi birori byo Kwita Izina Abana b’Ingagi bizaba bibaye ku nshuro ya 19, bizabera n’ubundi mu Kinigi mu Karere ka Musanze hafi y’Ibirunga bituyemo izi nyamaswa zikurura ba mukerarugendo benshi.

Kuri iyi nshuro hazitwa abana b’Ingagi 23 bavutse mu gihe cy’amezi 12 ashize, bakazaba biyongereye ku bandi 374 bamaze kwitwa amazina kuva ibi birori byatangira gukorwa muri 2005.

RDB itangaza ko abazita abana b’Ingagi kuri iyi nshuro, bazagenda batangazwa uko iminsi izagenda isatira umunzi nyirizina uzaberaho iki gikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RDC, Clare Akamanzi, agaruka kuri ibi birori, yagize ati “Twishimiye kuzasubira i Kinigi uyu mwaka mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 19. Uyu mwaka turishimira umusaruro ushimishije wavuye mu bukerarugendo ndetse n’imbaraga zashyizwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu Birunga.”

Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, Ubukerarugendo bumaze kwinjiza Miliyoni 247 $ [arenga Miliyari 247 Frw], aho habayeho izamuka rya 56% ugereranyije n’ayo mezi y’umwaka ushize wa 2022.

Clare Akamanzi yavuze kandi ko nk’uko byakunze gukorwa, abaturiye Ibirunga bagomba gukomeza kugerwaho n’umusaruro uva muri ubu bukerarugendo, dore ko 10% by’umusaruro ubuvamo uba ugomba gukoreshwa mu kuzamura imibereho yabo.

Kuva muri 2005, miliyari 10 Frw amaze gushyiwa mu mishinga irenga 1000 yo kuzamura imibereho y’abaturiye za Pariki zinyuranye zirimo iyi y’Ibirunga, iy’Akagera, Nyungwe ndetse na Gishwati-Mukura.

Mu kwizihiza ibi birori by’uyu mwaka, hateganyijwe ibikorwa binyuranye birimo icy’ingenzi cyo Kwita Izina kizabera mu Kinigi tariki 01 Nzeri, ndetse n’inama yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima izaba hagati ya tariki 29-31 Kanama 2023.

Harimo kandi irushanwa ryiswe Rhino Velo Race rizabera muri Pariki y’Igihugu Akagera, hakabaho ingendo zinyuranye zizaba mu bice by’Igihugu binyuranye zo gusura ibyiza nyaburanga, ubundi hakazaba n’Igitaramo.

Umwaka ushize rurangiranwa muri ruhago Didier Drogba yari yaje
Anasaba abantu gusura u Rwanda
Itsinda Sauti Sol ryamaze ryari ryaje icyo gihe ryari ritaratandukana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − eight =

Previous Post

Umushakashatsi Maurice yagizwe umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru asimbura Dancille

Next Post

Imibare mishya ku izamuka ry’ibiciro mu Rwanda hari icyo igaragaza cyo kwishimira

Related Posts

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

by radiotv10
19/07/2025
0

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara,...

The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

by radiotv10
19/07/2025
0

We’ve all heard it growing up: “Work hard and you’ll succeed.” We always saw it on school posters, graduation speeches,...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imibare mishya ku izamuka ry’ibiciro mu Rwanda hari icyo igaragaza cyo kwishimira

Imibare mishya ku izamuka ry’ibiciro mu Rwanda hari icyo igaragaza cyo kwishimira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.