EURO 2020: Ibitego bibiri bya Cristiano Ronaldo yatsinze Hungry byatumye aca uduhigo tune muri ruhago

Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021 ikipe y’igihugu ya Portugal yanyagiye Hungry ibitego 3-0 mu mukino w’itsinda rya gatandatu (F).  Cristano Ronaldo yatsinzemo ibitego bibiri wenyine (2).

Ibitego bitatu (3) bya  Portugal byatsinzwe na Raphael Guerreiro (84’) na Cristiano Ronaldo watsinzemo ibitego bibiri (87’,90+2’). Ronaldo yahise aba umukinnyi w’umukino (Man of the match).Image

Ronaldo aganira n’abanyamakuru nyuma yo kwitwara neza mu mukino

Nyuma yo kubona amanota atatu y’umukino w’umunsi wa mbere muri iri tsinda, Cristiano Ronaldo yahise agira uduhigo tune.

-Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi ufite ibitego byinshi (11) mu irushanwa rya EURO kuva ryabaho.

-Ronaldo yahise aba umukinnyi wa mbere ubashije kwitabira irushanwa rya EURO inshuro nyinshi, eshanu (5).

-Ronaldo yabaye umukinnyi waciye agahigo ko gutsindira Portugal ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu (106).

-Ronaldo yabaye umukinnyi ubashije gutsinda nibura igitego kimwe mu nshuro eshanu ziheruka.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, u Bufaransa bwatsinze u Budage igitego 1-0. Igitego myugariro w’u Budage, Mats Hummels yitsinze ku munota wa 20’ w’umukino. Paul Pogba, umufaransa unakina hagati muri Manchester United niwe wabaye umukinnyi mwiza mu mukino.Image

Paul Pogba (France) umukinnyi mwiza w’umukino wabahuje na Germany

 

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

-Finland vs Russie (Saint-Petersburg, 15h00’)

-Turkey vs Wales (Baku Olympic Stadium,18h00’)

-Italy vs Switzerland (Olympico de Roma,21H00’)

Sadam MIHIGO

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts