Sunday, September 8, 2024

Expo y’Abanya-Egypt izanye udushya turimo akazasigira ‘couples’ ebyiri kuzajya kugirira ibihe byiza mu Misiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imurikagurisha ry’Abanyamisiri rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 18, rizarangwa n’udushya, turimo kuzaha amahirwe abazaryitabira, bagira amahirwe yo kuzatombora amatike abiri azahabwa abakundana (couples) bakajya kugirira ikiruhuko mu Misiri.

Iri murikagurisha risanzwe riba mu gihe cy’impeshyi mu Rwanda, iry’uyu mwaka rizatangira tariki 05 kugeza ku ya 22 Nyakanga 2024, rikazabera muri Camp-Kigali, aho rizajya ritangira saa yine z’amanywa (10:00’) kugeza saa mibiri z’ijoro (20:00’).

Ni imurikagurisha rikunze kugaragaramo ibikoresho byo mu rugo, bikorerwa mu Misiri no mu bindi Bihugu by’Abarabu, birimo intebe, ameza, utubati, na tapi, ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni, nk’amasafuriya, amasahani n’ibindi.

Iri murikagurisha nubwo ritegurwa n’Abanyamisiri, rizitabirwa n’ibindi Bihugu binyuranye, birimo Pakistan, Iran, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhindi, Kenya, Ghana ndetse na Turkey igiye kuryitabira ku nshuro ya mbere.

Uretse kuba muri iri murikagurisha hazaba harimo igabanyirizwa ry’ibiciro rigeza kuri 50%, rizanagaragaramo udushya twinshi, turimo kuba hazabaho gutombora amatike abiri y’indege yo kwerecyeza mu Misiri, azahabwa abakundana, kugira ngo bazajye gutemberera muri iki Gihugu kizwiho kuba gifite ibyiza byinshi bikurura ba mukerarugendo, nka Pyramids zifuzwa gusurwa na benshi.

Ni amatike azatangwa na Sosiyete y’Indege ya Misiri ‘EgyptAir’ iri mu za mbere zikomeye ku Mugabane wa Afurika dore ko ari na yo yabimburiye izindi kuri uyu Mugabane, aho yavutse mu 1932, ikaba imaze imyaka 92.

Iyi sosiyete isanzwe ikora ingendo Kigali-Cairo inshuro eshatu mu cyumweru yanabaye umufatanyabikorwa muri iri murikagurisha, inatangaza ko n’abantu bose bazitabira iri murikagurisha, bazabasha kubona igabanyirizwa ku giciro cy’urugendo rwerecyeza mu Misiri, aho bazahasanga inyandiko zateganyijwe, ubundi bagakoresha ikoranabuhanga rya ‘QR Code’ bagakora scan bakinjira mu buryo buzatuma babona iri gabanyirizwa.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi muri Egyptair mu Rwanda, Fred Niyonzima yavuze ko biyemeje gufatanya n’abategura iri murikagurisha kugira ngo na bo bakomeze kwagura ubucuruzi bwabo.

Ati “Aya matike twayabahaye mu rwego rwo kugira ngo n’umuntu uvuye i Kigali ajye muri Egypt arebe ukuntu imeze, ubutaha azabwira bagenzi be, abo azabwira ni bo bazaza gushaka amatike iwacu kugira ngo nabo bajye gutemberayo, cyangwa bajye n’ahandi ariko bakoresheje indege yacu.”

Natacha Haguma uyobora Kompanyi ya Smart Egypt ifasha mu gutegura iri murikagurisha mu Rwanda, avuga ko abazifuza guhatanira aya mahirwe, bazajya binjira muri Expo bishyuye 1 000 Frw, mu gihe abasanzwe bazajya bishyura amafaranga asanzwe ari yo 500 Frw.

Avuga ko iyi tombora izakorwa ku matariki abiri, ari yo 12 na 19 Nyakanga, kandi ko izakorwa mu mucyo, kuko abazahatanira aya mahirwe, bazahabwa aho bandika imyirondoro yabo, ubundi impapuro bujujeho igashyirwa ahantu habonerana, ubundi hakabaho gutombora.

Ati “Twe nka Smart Egypt tuzabafasha nitwe tuzabakorera ibisabwa mu biruhuko, bakajya gutembera mu Misiri, ari twe tubafashije aho kuba, no gutembera.”

Abazagira amahirwe yo gutombora aya matike, bazamara iminsi itanu mu Misiri, batemberezwa mu bice byose nyaburanga, bafashijwemo na Smart Egypt, ndetse na bo bakaba babasha gusura ahandi bifuza.

Abari gutegura iri murikagurisha n’abafatanyabikorwa bavuga ko abazayitabira bahishiwe byinshi

 

Amahirwe ategereje abandi 200

Natacha Haguma avuga kandi ko iri murikagurisha rigiye kuba ku nshuro ya 18 mu Rwanda, ryagiye rigira uruhare runini mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda, kuko abamurika baryitabira, barusigamo amadevize.

Ati “Ntabwo baza ngo bagume aho bacumbitse gusa, bagira n’umwanya wo gutembera, muzi ko u Rwanda ari Igihugu gikundwa na ba mukerarugendo, ku buryo n’abaje kumurika, na bo bagira aho basura, kandi bakanahaha na bo ibyo basubirana mu Bihugu byabo.”

Avuga kandi ko abaza kumurika banaha akazi abana b’u Rwanda babafasha, ku buryo nko muri iri murikagurisha ryo kuri iyi nshuro, hateganyijwe ko rizaha akazi abarenga 200 mu gihe cy’ibyumweru bibiri rizamara.

Natacha anavuga ko hari inyungu nyinshi yo kuba u Rwanda ruri mu Bihugu byakira iri murikagurisha, kuko uretse uku guha akazi abana b’u Rwanda, rinatuma Abaturarwanda babona ibikoresho bifite ireme kandi biramba, ku biciro byiza.

Ati “Murabizi ko Egypt iri muri COMESA, ni ukuvuga ngo ibiciro biragabanuka, ibyo biciro iyo bigabanutse, kuza kubigura muri expo biba bitandukanye cyane no mu iduka, kuko muri expo tubizanira rimwe, twabyishyuriye urugendo hamwe, mwabonye ko igabanyirizwa riri kugeza kuri 50%.”

Natacha Haguma kandi ashimira Leta y’u Rwanda ku bufasha isanzwe iha abategura iri murikagurisha, by’umwihariko kubaha aho ribera, nubwo hakunze guhindagurika, ariko ko bashimira uyu musanzu bahabwa n’ubuyobozi bw’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts