Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Expo2022: Abacuruzi batangiye kumwenyura ngo ubwitabire bw’abakiliya buraruta ubw’ubushize

radiotv10by radiotv10
02/08/2022
in MU RWANDA
0
Expo2022: Abacuruzi batangiye kumwenyura ngo ubwitabire bw’abakiliya buraruta ubw’ubushize
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacuruzi bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya 2022, baravuga ko ubwitabire bw’abaza guhaha buri hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze muri Expo ebyiri ziheruka.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye ahari kubera iri murikagurisha i Gikondo, yasanze urujya n’uruza ruri hejuru, abaje guhaha, bishimye ari na ko bakiranwa ubwuzu n’abamurika.

Ibikoresho byo mu rugo, imyambaro, ibyo kurya n’ibyo kunywa byose biri muri iri murikagurisha, ndetse buri wese yahitiraga ahaherereye ibyo agiye guhaha.

Uwaje kumurika amakara yo gutekesha, avuga ko nubwo hashize iminsi micye iri murikagurisha ritangiye ariko abakiliya bari kuboneka ku kigero gishimishije.

Yagize ati “Ubu turabona abantu baza muri Expo nubwo atari benshi cyane ariko uko iminsi igenda itambuka, bazaba ari benshi, bazaba bamaze no kumenya aya makara yacu kuko ari agamije kurengera ibidukikije.”

Umukozi w’uruganda rukora amagodora yo kuryamaho, avuga ko ubwitabire bw’abaguzi buri hejuru agereranyije n’uko bwari bumeze ubushize.

Ati “Tugereranyije na Expo y’ubushize urabona ko ubu harimo impinduka cyane kuko kuko igipimo cy’abaguzi cyariyongereye ugereranyije n’ubushize, nko mu minsi ya mbere, birasa neza ntakibazo.”

Undi uri kumurika imyambaro muri iri murikagurisha, avuga ko kubera igabanuka rya COVID-19, abakiliya bari kwitabira ku bwinshi.

Ati “Uko byagendaga kubera COVID si ko biri kugenda ubu, nk’umwaka ushize bwo byari bibi cyane kuko twasoje tudacuruje ubu hari ikizahinduka kuko imirimo iri gukorwa.”

Umushoramari waturutse muri Denmark uri kumurika ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, yavuze ko yitabiriye iri murikagurisha riri kubera mu Rwanda kuko ari Igihugu gikomeje gutanga urugero rwiza mu korohereza ishoramari.

Yagize ati “Nabanje kuza mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022, abandi bashoramari bakambwira ko gukorera hano ari byiza, mfata umwanzuro gutyo.”

Theoneste Ntagengerwa, Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwateguye iri murikagurisha, ashimangira ibyatangajwe n’abamurika ko ugereranyije nuko ubwitabire bwari bumeze mu myaka ibiri ishize, ubu hari impinduka.

Yagize ati “Ryatangiye ubona ko hari impinduka ugereranyije uko amamurikagurisha abiri ashize yari ameze, hari n’ingamba zorohejwe zanatumye serivisi zitajyaga zibonekamo mu myaka ibiri ishize zigarukamo.”

Avuga ko nk’ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’imikino y’abana itaragaragaye mu myaka ibiri ishize, ubu byagarutsemo ku buryo byanongereye ubwitabire bwaba ari ubw’abamurika n’ubw’abaza guhaha.

Theoneste Ntagengerwa uvuga ko n’Ibihugu byitabira iri murikagurisha byiyongereye, yasabye abaturage kwitabira bakaza kwihahira kuko uretse kuba harimo byinshi bakeneye ariko n’ibiciro biba biri hasi ugereranyije n’uko biba bihagaze ahandi.

Abari kuza guhaha baramwenyura
Uri kumurika amakara yo gucana avuga ko abakiliya bari kuboneka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − fifteen =

Previous Post

Blarirwa ibinyujije mu kinyobwa cy’icyanga gihebuje yazanye irushanwa ry’aba-DJs rizazenguruka Igihugu

Next Post

Rubavu: Impanuka y’imodoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo biravugwa ko yaguyemo benshi

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Impanuka y’imodoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo biravugwa ko yaguyemo benshi

Rubavu: Impanuka y’imodoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo biravugwa ko yaguyemo benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.