• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FARDC na M23 baritana bamwana ku wahanuye kajugujugu ya UN

radiotv10by radiotv10
30/03/2022
in MU RWANDA
0
FARDC na M23 baritana bamwana ku wahanuye kajugujugu ya UN
Share on FacebookShare on Twitter

Impaka zabaye ndende hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 wubuye imirwano, bashinjanya guhanura indege y’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Iyi ndege yahanuwe irashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, yaguyemo abantu umunani barimo Abasirikare batandatu ba Pakistan.

Nyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege, igisirikare cya DRC, cyatangaje ko yahanuwe n’umutwe wa M23 wubuye imirwano muri Kivu ya Ruguru.

Iyi ndege yahanuwe mu gihe kuva mu gicuku cyo ku wa Mbere M23 iri mu mirwa na FARDC mu duce twa Tchanzu and Runyonyi, muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Umuvugizi w’ingabo muri Kivu ya Ruguru, Gen Sylvain Ekenge yatangarije itangazamakuru ko indege ya UN yari mu bikorwa by’ubutabazi by’abari guhunga imirwano, yarashwe na M23 ubwo yari igeze muri Tchanzu.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 na bwo bwahise busohora itangazo bwamagana ibi byatangajwe na FARDC, buvuga ko uyu mutwe atari wo wahanuye iyi ndege.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, rivuga ko iyi ndege yahanuwe na FARDC.

Willy Ngoma yatangaje ko igisasu cyarashe iyi ndege ari icyo mu bwoko bwa Roketi 122mm cyari giturutse mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Iri tangazo rivuga ko ubwo indege ebyiri za MONUSCO zari mu gace ka Cyanzu, imwe muri zo yafashwe n’iki gisasu cya FARDC.

Iri tangazo rivuga ko kuri uwo mugoroba, izindi ndege ebyiri za MONUSCO zanyuze muri utwo duce  kandi zikahanyura mu mahoro bityo ko iriya yahanuwe n’igisasu cya FARDC ku bw’impanuka.

Risoza rigira riti “Umuryango wacu nta nyungu ufite mu kurwanya ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro, ugasaba MONUSCO gukora iperereza ryihuse kugira ngo ushyire ukuri hanze kuri iki gikorwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Ntabwo ingabo z’u Rwanda zasa kuriya- Guv.Habitegeko avuga ku bitiriwe Abasirikare ba RDF

Next Post

Mané yongeye gukorera Senegal ibitangaza ayijyana mu cy’Isi, Salah ataha ahushije penaliti

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Mané yongeye gukorera Senegal ibitangaza ayijyana mu cy’Isi, Salah ataha ahushije penaliti

Mané yongeye gukorera Senegal ibitangaza ayijyana mu cy’Isi, Salah ataha ahushije penaliti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.