Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FARDC na M23 baritana bamwana ku wahanuye kajugujugu ya UN

radiotv10by radiotv10
30/03/2022
in MU RWANDA
0
FARDC na M23 baritana bamwana ku wahanuye kajugujugu ya UN
Share on FacebookShare on Twitter

Impaka zabaye ndende hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 wubuye imirwano, bashinjanya guhanura indege y’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Iyi ndege yahanuwe irashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, yaguyemo abantu umunani barimo Abasirikare batandatu ba Pakistan.

Nyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege, igisirikare cya DRC, cyatangaje ko yahanuwe n’umutwe wa M23 wubuye imirwano muri Kivu ya Ruguru.

Iyi ndege yahanuwe mu gihe kuva mu gicuku cyo ku wa Mbere M23 iri mu mirwa na FARDC mu duce twa Tchanzu and Runyonyi, muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Umuvugizi w’ingabo muri Kivu ya Ruguru, Gen Sylvain Ekenge yatangarije itangazamakuru ko indege ya UN yari mu bikorwa by’ubutabazi by’abari guhunga imirwano, yarashwe na M23 ubwo yari igeze muri Tchanzu.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 na bwo bwahise busohora itangazo bwamagana ibi byatangajwe na FARDC, buvuga ko uyu mutwe atari wo wahanuye iyi ndege.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, rivuga ko iyi ndege yahanuwe na FARDC.

Willy Ngoma yatangaje ko igisasu cyarashe iyi ndege ari icyo mu bwoko bwa Roketi 122mm cyari giturutse mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Iri tangazo rivuga ko ubwo indege ebyiri za MONUSCO zari mu gace ka Cyanzu, imwe muri zo yafashwe n’iki gisasu cya FARDC.

Iri tangazo rivuga ko kuri uwo mugoroba, izindi ndege ebyiri za MONUSCO zanyuze muri utwo duce  kandi zikahanyura mu mahoro bityo ko iriya yahanuwe n’igisasu cya FARDC ku bw’impanuka.

Risoza rigira riti “Umuryango wacu nta nyungu ufite mu kurwanya ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro, ugasaba MONUSCO gukora iperereza ryihuse kugira ngo ushyire ukuri hanze kuri iki gikorwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 14 =

Previous Post

Ntabwo ingabo z’u Rwanda zasa kuriya- Guv.Habitegeko avuga ku bitiriwe Abasirikare ba RDF

Next Post

Mané yongeye gukorera Senegal ibitangaza ayijyana mu cy’Isi, Salah ataha ahushije penaliti

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mané yongeye gukorera Senegal ibitangaza ayijyana mu cy’Isi, Salah ataha ahushije penaliti

Mané yongeye gukorera Senegal ibitangaza ayijyana mu cy’Isi, Salah ataha ahushije penaliti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.