FARDC yahaye gasopo abaturage kudahirahira ngo bakoreshe umupaka wa Bunagana uri gucungwa na M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko umutwe wa M23 usubukuye ibikorwa byo ku mupaka wa Bunagana uhuza DRCongo na Uganda, ubuyobozi bw’Igisirikare muri Kivu ya Ruguru bwabujije abaturage gukoresha uyu mupaka, buvuga ko uzawukoresha azafatwa nk’ushyigikiye uyu mutwe wamaze kwitwa uw’Iterabwoba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, Umutwe wa M23 wafunguye ku mugaragaro umupaka wa Bunagana nyuma yuko uyu mutwe ufashe umujyi wa Bunagana uhana imbibi na Uganda.

Izindi Nkuru

Maj Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 wafunguye uyu mupaka, yavuze ko abaturage bari barahungiye muri Uganda batangiye gutahuka kandi ko uyu mutwe uzabacungira umutekano uko bikwiye.

Ubuyobozi bw’igisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bwahise bushyira hanze itangazo, busaba abaturage kudakoresha uyu mupaka.

Iri tangazo rya Lt Gen Constant Ndima risaba abakoresha uyu mupaka mu buryo bw’ubucuruzi n’abakozi bawo kudahirahira bawukoresha kugeza igihe bazabyemererwa.

Iri tangazo riti Birabujijwe kugeza igihe hatanzwe amategeko mashya agenda ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka binyuze ku mupaka wa Bunagana ubu ufitwe uri mu maboko y’umutwe w’iterabwoba wa M23 nababashyigikiye ari bo Banyarwanda.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abazakoresha uyu mupaka baba abacuruzi ndetse n’abandi bazafatwa nk’aho bakora mu buryo bunyuranyije namategeko kandi bakorana n’abanzi.”

Lt Gen Constant Ndima yizeje ko ibyerekeye Bunagana bizasubira ku murongo mu gihe cya vuba ngo kuko uyu mujyi uzongera gucungwa n’igisirikare cy’Igihugu.

Mu cyumweru gishize, hari hakwirakwiye amakuru ko umujyi wa Bunagana wasubiye mu maboko ya FARDC, gusa umutwe wa M23 wamaganiye kure aya makuru, uvuga ko ukiri muri uyu mujyi ndetse ko udafite gahunda n’imwe yo kuwuvamo ndetse ko nta ngabo na zimwe zifite ububasha bwo kuziwutsimburamo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru