Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FARDC yemeje ko Bunagana yafashwe ariko itangaza abandi bayifashe batari M23

radiotv10by radiotv10
14/06/2022
in MU RWANDA
0
FARDC yemeje ko Bunagana yafashwe ariko itangaza abandi bayifashe batari M23
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko Umujyi wa Bunagana uherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, wafashwe, gusa gitangaza abandi bawufashe batari M23.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, FARDC yavuze ko Bunagana yafashwe n’igisirikare cy’u Rwanda dore ko iki Gisirikare kimaze iminsi gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ari na wo wafashe uyu Mujyi wa Bunagana.

Muri iri tangazo rya FARDC nubundi yongeye gushinja Igisirikare cy’u Rwanda gufatanya na M23, rivuga Bunagana yafashwe nyuma y’imirwano yabaye hagati ya M23 na FARDC ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero ku birindiro by’abasirikare ba FARDC mu duce twa Bigega 1 na 2, Bugusa nad Premidis.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare muri Kivu ya Ruguru, Brig Gen Ekene Bomusa Efomi Sylvain, rivuga ko Bunagana yafashwe saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022.

Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe uyu mujyi wa Bunagana, wamaganye ibivugwa na FARDC ko uri gufashwa n’Igisirikare cy’u Rwanda, uvuga ko nta bufasha bw’undi muntu uwo ari we wese ari kuwuha.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yavuze ko FARDC ifatanyije n’indi mitwe, bakomeje kubarasaho, bigatuma na bo birwanaho,

Maj Willy Ngoma yavuze gufata Umujyi wa Bunagana bitari mu byifuzo byabo ahubwo ko byabaye mu rwego rwo kwizera umutekano wabo.

Aganira na RADIOTV10 kuri uyu wa Mbee, Maj Willy Ngoma yagize ati “twe twavuze kenshi ko dukeneye amahoro ariko bo ntibashaka amahoro, barifuza intambara. Icyabaye, twabasubijeyo tubageza Bunagana bituma dufata uyu mujyi kugira ngo twizere umutekano wacu.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, RDF  yasohoye itangazo yizeza Abaturarwanda ko umutekano wabo n’uw’Igihugu cyabo wizewe ndetse ko izakomeza gukumira ibikorwa byose bihungabanya umutekano bituruka hanze y’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 15 =

Previous Post

RDF yizeje Abanyarwanda ko umutekano wabo ari ntamakemwa

Next Post

U Rwanda rweruriye MONUSCO ko yamaze kugaragaza uruhande ihengamiyeho mu bushotoranyi bwa FARDC

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rweruriye MONUSCO ko yamaze kugaragaza uruhande ihengamiyeho mu bushotoranyi bwa FARDC

U Rwanda rweruriye MONUSCO ko yamaze kugaragaza uruhande ihengamiyeho mu bushotoranyi bwa FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.