Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FARDC yongeye kurasa mu Kinigi nayo yashinje RDF kurasa muri Congo ibibombe 10

radiotv10by radiotv10
12/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
FARDC yongeye kurasa mu Kinigi nayo yashinje RDF kurasa muri Congo ibibombe 10
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye kurasa ibisasu bya rutura ku butaka bw’u Rwanda, na cyo cyashinje icy’u Rwanda (RDF) kurasa muri Congo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, Igisirikare cya DRCongo (FARDC) cyongeye kurasa ibisasu by’ibibombe mu Rwanda mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ahaherutse kuraswa ibindi bikanakomeretsa bamwe mu banyarwanda.

Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, kivuga ko ibi bisasu bibiri byo mu bwoko bwa roketi 122mm byatutse muri Bunagana birashwe na FARDC.

Iri tangazo rya RDF rivuga ko ibi bisasu ntawe byakomereje ariko ko byateye igishyika mu baturage, gusa cyongera kubahumuriza ko umutekano wabo urinzwe.

Nyuma y’iri tangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda, icya Congo (FARDC) na cyo cyasohoye itangazo risubiza iri rya RDF, rishinja Igisirikare cy’u Rwanda gutera ibisasu by’amabombe 10 mu gace ka Kabaya na Biruma muri Teritwa ya Rutshuru.

Umuvugizi w’Igisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Brig Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko bimwe muri ibi bisasu byaguye muri Kabaya, byahitanye abana babiri barimo uw’imyaka irindwi n’undi w’imyaka itandatu mu gihe undi umwe yakomeretse.

Uyu musirikare avuga ko itangazo rya RDF ari urwitwazo ngo mu rwego rwo kujijisha amahanga, ati “Niyo mayeri yakoreshejwe mu bitero biheruka i Rumangabo na Kubumba.”

Brig Gen Sylvain Ekenge umaze iminsi yemeza ko u Rwanda rufasha M23, yongeye kubivuga ndetse avuga ko bafite amashusho agaragaza ingabo z’u Rwanda zafashe ibice bya Runyoni na Tchanzu mu rwego rwo gufasha uyu mutwe.

U Rwanda rukomeje guhakana ibi birego rushinjwa byo gufasha M23, ntacyo ruravuga kuri ibi birego bishya byo kuba RDF yarashe muri Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Miss Kalimpinya yongeye kwitabira irushanwa rikomeye ry’isiganwa ry’imodoka

Next Post

Abasirikare babiri b’u Rwanda bari bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR barekuwe

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare babiri b’u Rwanda bari bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR barekuwe

Abasirikare babiri b’u Rwanda bari bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR barekuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.