Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero

radiotv10by radiotv10
09/08/2022
in MU RWANDA
0
FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero
Share on FacebookShare on Twitter

Uwego rushinzwe iperereza imbere muri Leta Zunze Ubumwe za America (FBI), rwagiye gusaka mu rugo rwa Donald Trump ruherereye i Florida mu rwego rwo gukora iperereza ku nyandiko zirimo iz’ibanga zishobora kuba ziri iwe, ahita avuga ko yagabweho igitero cy’itsinda rigari.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo FBI yakoraga isaka ku rugo rwo kwa Trump i Mar-a-Lago ruri ku mucanga wa Palm nkuko byemejwe n’abantu batatu bo mu muryango we.

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, na we ubwe yemeje aya makuru dore ko iki gikorwa cyabaye ari i New York ku nyubako ye ya Trump Tower, aho yagize ati “Banangoteye mu nyubako yanjye.”

Agaruka ku isaka ryakorewe ku rugo rwe, Trump yagize ati “Urugo rwanjye rwiza Mar-A-Lago ruri ku mucanga wa Palm muri Florida, ruri mu biganza by’igitero cyarwigaruriye kigizwe n’itsinda rigari rya FBI.”

Uburenganzira bwo gusaka kwa Trump bwatanzwe n’urwego rushinzwe ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwatanzwe mu gihe uyu mugabo wabaye Perezida w’iki Gihugu ari guhangana n’ibibazo bijyanye n’uburabera

Trump kandi mu mezi macye ari imbere ategerejwe kugira icyo avuga ku kuva azongera guhatanira kongera kwinjira muri White House mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024.

Uru rwego rushinzwe ubutabera rufite amaperereza abiri azwi ari gukorwa kuri Donald Trump arimo iri ryo kuba yarajyanye inyandiko z’ibanga.

Isaka ryatangiye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere aho abari muri iki gikorwa bibanze cyane mu bice birimo ibiro bya Trump ndetse n’aho ashyira ibintu byihariye.

Umwe mu bo mu muryango we yatangaje ko abakozi ba FBI banakoze ibizamini ku nyandiko zihabitse ndetse na tumwe mu dusanduku twari tubitsemo inyandiko tukaba twajyanywe.

Umuhungu wa Trump witwa Eric yabwiye Fox ati “Intego y’iri saka nkuko babitubwiye ngo yari uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko kibishaka.”

Gusa umunyamategeko wa Trump, Christina Bobb, we yatangaje ko ibi byakozwe na FBI bidakwiye kuko uru rwego itsinda ry’abanyamateko b’uyu wabaye Perezida ryakoranye n’uru rwego mu bijyanye n’inyandiko ubwo yajyaga kuva muri White House.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 8 =

Previous Post

DRC: Depite ushinjwa gutuka Tshisekedi yanze kwitaba Inteko ubugirakabiri ayandikira ibaruwa ikarishye

Next Post

DRC: Imiryango itari iya Leta yavuze ubutumwa yifuza ko Blinken agomba kuzabwira Perezida Kagame

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Imiryango itari iya Leta yavuze ubutumwa yifuza ko Blinken agomba kuzabwira Perezida Kagame

DRC: Imiryango itari iya Leta yavuze ubutumwa yifuza ko Blinken agomba kuzabwira Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.