Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ryakiriye ubwegure bwa Perezida waryo, Shema Ngoga Fabrice, ndetse riranabwemeza, rinataganza ukomeza kumusimbura by’agateganyo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2026, rivuga ko, ubwo bwegure bwakiriwe mu nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2026.
Iri tangazo rivuga ko “rimenyesha Abanyarwanda ko ku wa 29 Nzeri 2026 ryakiriye ubwegure bwa Perezida waryo, Bwana SHEMA Ngoga Fabrice.”
Rikomeza rigira riti “Mu nama yayo idasanzwe yabaye ku wa 01 Ukwakira 2026, Komite Nyobozi ya FERWAFA yakiriye ubwo bwegure, yemeza kandi ko Me Claudine GASARABWE akomeza kuba Perezida w’Agateganyo kugeza ku Nteko Rusange Idasanzwe y’Amatora iteganyijwe muri Mutarama 2027.
Itariki n’aho izabera bizatangazwa vuba.”
Ubwegure bwa Shema bwaje nyuma y’ikibazo cy’amategeko cyari cyaramugaragayeho. Ku wa 22 Nzeri 2026, Urukiko rwemeje amasezerano yari hagati ye n’Ubushinjacyaha, mu rubanza rwari rurebana no gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha umutungo w’undi muntu hakoreshejwe uburiganya. Muri ayo masezerano, Shema yemeye ibyaha, ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe umwaka umwe, ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda
Icyo kibazo cyari gifitanye isano n’ubucuruzi bw’ikigo Africa Medical Supplier, aho Shema yari ahagarariye, ndetse na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Urubanza rwavugaga ku mafaranga n’amasezerano y’ubucuruzi, ndetse hakaba haravuzwe sheki ebyiri zifite agaciro ka dollari 600,000.
Mu ibaruwa ye y’ubwegure, Shema yavuze ko icyemezo yafashe gifitanye isano n’ikibazo cy’ubunyangamugayo kijyanye n’imyitwarire ye bwite. Yasobanuye ko kuva ku buyobozi bigamije kurinda ubusugire bwa FERWAFA, gukomeza icyizere abantu bayifitiye no gutuma ibikorwa by’ishyirahamwe bikomeza nta kibangamiye inzira zisanzwe. Yanasabye ko ubwegure bwe budasobanurwa birenze ibyo bizagaragazwa n’inzira z’amategeko n’amabwiriza.
FERWAFA yatangaje ko itariki nyayo y’amatora izatangazwa vuba, mu gihe hakomeje imyiteguro y’inzibacyuho n’ishyirwaho ry’ubuyobozi bushya bw’ishyirahamwe.
Aime Augustin
RADIOTV10