Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwongeye kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) burisaba guhabwa umwanzuro ntakuka ku cyifuzo cyo kongera abanyamahanga bakava kuri batandatu (6) bakagera ku munani (8).
Nubwo Shampiyona ‘Rwanda Premier League’ imaze iminsi itangiye aho hamaze gukinwa imikino ibiri, gusa kugeza ubu haracyari urujijo ku mubare w’abanyamahanga bagomba gukina mu makipe.
Ni mu gihe habura amasaha macye ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunge dore ko rihagarara saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier burangajwe imbere na Hadji Mudaheranwa, mu ibaruwa bwandikiye FERWAFA, bwayisabye gutangaza icyemezo bwafashe
Iyi baruwa igira iti “Dushingiye ku mushinga (draft) w’amabwiriza agenga Rwanda Premier League 2024-2025 twabagejejeho ku itariki 18 Nyakanga 2024 aho amakipe agize Rwanda Premier League yabanje kuganira kandi akemeneranya ko habaho ubusabe bwo kuzamura umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga ikipe yemerewe gukinisha muri Rwanda Premier League, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’irushanwa ari byo dusanga byakongera kuzamura umubare w’abakunzi b’umupira w’amagauru ku bibuga byo mu Rwanda, tunejejwe no kubandikira tubibutsa kuduha igisubizo ku ngingo irebana n’umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga ikipe yemerewe gukinisha muri Rwanda Premier League.”
Ubuyobozi bwa RPL, buvuga ko mu gihe isoko ryafunga amakipe adahawe igisubizo byayateza igihombo gikomeye kubera ko amakipe yaguze abakinnyi yizeye ko ubusabe bwabo buzahabwa agaciro.
Aime Augustin
RADIOTV10
Comments 2
Ferwafa yarikwiye kumva ubusabe bwabanyamuryango bayo kuko umupira suwa ferwafa ahubwo nuwabantu rusange knd yarikwiye gufatira urugero kubihugu byateyimbere mumupira hakarebwa umubare wabanyamahanga muma champion yateye imbere natwe dufatiraho urugero
Erega abanyamuryango ntibagakwie kubisaba ahubwo ferwafa irebera inyungu zabanyamuryango niyo ikwie kubisaba abanyamuryango bayo