Zinédine Zidane azasimbura Didier Deschamps ku butoza bw’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa (Les bleus) nkuko byari byitezwe ko bigomba gukorwa nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kirangira kuri iki cyumweru taliki ya 19 Nyakanga 2026, ubwo ikipe y’igihugu ya Spain ikina n’iya Argentina.
Uyu mufaransa ufite inkomoko muri Algeria wahoze atoza Real Madrid hamwe n’abari mu ikipe ye y’abatoza bazatangira ku mugaragaro inshingano zabo ku wa 1 Nzeri 2026.
Kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 18 Nyakanga 2026, umutoza Didier Deschamps yatoje umukino we wa nyuma akazi amazeho imyaka 14 atoza Les Bleus, ubwo yatsindwaga n’u Bwongereza ibitego bitandatu kuri bine (6-4) mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu muri iki Gikombe cy’Isi cya 2026, nkuko byari byatangajwe muri Mutarama 2025, ko azava kuri uyu mwanya amasezerano ye arangiye, nyuma y’iki Gikombe.
Nta gitunguranye, Zinédine Zidane ni we uhabwa amahirwe menshi yo kumusimbura.
Zidane azatangira inshingano ku wa 1 Nzeri
Radio yo mu Bufaransa RMC yatangaje ko Ishyirwaho rya Zidane nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ari ikibazo cy’igihe gusa akemezwa ku mugaragaro.
RMC yatangaje ko biteganyijwe ko bizemezwa ku mugaragaro mu cyumweru gitaha.
Ikinyamakuru L’Équipe nacyo cyandikirwa mu Bufaransa cyanditse ko amasezerano y’uyu munyabigwi wegukanye igikombe cy’Isi mu 1998 azatangira gukurikizwa ku wa 1 Nzeri 2026.
Inyandiko zashyizweho umukono hagati ya Zidane w’imyaka 54 n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) zigaragaza ko ari bwo azatangira ku mugaragaro inshingano ze, kimwe n’abagize itsinda ry’abatoza bazakorana, bashobora kuzagaragaramo uwahoze ari umunyezamu bakinanye Fabien Barthez.
Perezida w’ishyirahamwe rya ruhago mu Bufaransa, Philippe Diallo, yashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo gutegura neza imikino iri imbere ya UEFA Nations League.
Gahunda y’imikino itegereje Zidane
Zidane azahita atangira akazi gakomeye kuko mu majonjora y’ibanze, u Bufaransa buzahita bukina imikino ine ya UEFA Nations League kandi yegeranye:
* 25 Nzeri: buzasura Turukiya
* 28 Nzeri: buzasura u Bubiligi
* 2 Ukwakira: buzakira u Butaliyani kuri Stade de France
* 5 Ukwakira: buzakira u Bubiligi kuri Stade de France

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10