Ku bufatanye bwa MTN Rwanda na Kompanyi ya Infinix, bamuritse telefone yo ku rwego rwo hejuru ifite umwihariko mu gufata amashusho n’amafoto meza, izagurishwa muri gahunda ya ‘Make Make’.
Iyi telefone ya Infinix Hot 40i yamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, irimo ikoranabuhanga rya hot 40 pro na hot 40 I.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabucuruzi muri Infinix, Bizimana Gilbert avuga ko iyi telefone izafasha urubyiruko kuko harimo imikino itandukanye izabarinda kugira irungu.
Yagize ati ”Uyu munsi twahurijwe aha na Telefone nshyanshya yo mu bwoko bwa smart aho iyi telefone yagenewe urubyiruko ni telefone nziza ifite umwihari wa Processor nini cyane nk’urubyiruko rukunda gukinda imikino rwashyizwe igorora.”
Iyi telefone kandi izajya itangwa muri gahunda yashyiriweho korohereza Abanyarwanda gutunga telefone zigezweho, izwi nka ‘Make make’ ya sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.
Umukozi muri MTN Rwanda ushinzwe kugeza Telephone n’iterambere ku bakiriya Bwana Rene Nzabakira, avuga ko abakiliya bazagura ubu bwoko bushya bw’iyi Telefone ya Infinix bazahabwa Internet y’ubuntu mu gihe cy’amezi atatu.
Aragira ati “Infinix yo izana ubwoko bwiza bwa Telefone bukomeye, tuvuge nk’imwe mu matelefone meza basohoye ya Smart 7 HD ni imwe muri Telefone zigurishwa cyane muri servisi yacu ya Make Make, kubona rero bazanye Telefone yo mu bwoko bwa 40 I na 40 Pro ifite ubushobozi buruta iya mbere ni ikintu kidushimishije cyane, none ku bakiliya bacu igihe uguze iyi telefone uzajya uhabwa 5G z’ubuntu buri kwezi mu gihe cy’amaze atatu.”
Kugeza ubu ikigo MTN Rwanda kivuga ko kuva hatangizwa gahunda ya Make Make imaze kugira abakiriya basaga ibihumbi 150, bikubye inshuro enye ugereranije no mu bindi Bihugu iyi gahunda yatangiriyemo.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10
Ni cuza impamvu iyi gahunda nayigiyemo pee