Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gahunda yo korohereza Abanyarwanda bose gutunga telefone zigezweho yinjijwemo indi y’akataraboneka

radiotv10by radiotv10
11/01/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Gahunda yo korohereza Abanyarwanda bose gutunga telefone zigezweho yinjijwemo indi y’akataraboneka
Share on FacebookShare on Twitter

Ku bufatanye bwa MTN Rwanda na Kompanyi ya Infinix, bamuritse telefone yo ku rwego rwo hejuru ifite umwihariko mu gufata amashusho n’amafoto meza, izagurishwa muri gahunda ya ‘Make Make’.

Iyi telefone ya Infinix Hot 40i yamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, irimo ikoranabuhanga rya hot 40 pro na hot 40 I.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabucuruzi muri Infinix, Bizimana Gilbert avuga ko iyi telefone izafasha urubyiruko kuko harimo imikino itandukanye izabarinda kugira irungu.

Yagize ati ”Uyu munsi twahurijwe aha na Telefone nshyanshya yo mu bwoko bwa smart aho iyi telefone yagenewe urubyiruko ni telefone nziza ifite umwihari wa Processor nini cyane nk’urubyiruko rukunda gukinda imikino rwashyizwe igorora.”

Iyi telefone kandi izajya itangwa muri gahunda yashyiriweho korohereza Abanyarwanda gutunga telefone zigezweho, izwi nka ‘Make make’ ya sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.

Umukozi  muri MTN Rwanda ushinzwe kugeza Telephone n’iterambere ku bakiriya Bwana Rene Nzabakira, avuga ko abakiliya bazagura ubu bwoko bushya bw’iyi Telefone ya Infinix bazahabwa Internet y’ubuntu mu gihe cy’amezi atatu.

Aragira ati “Infinix yo izana ubwoko bwiza bwa Telefone bukomeye, tuvuge nk’imwe mu matelefone meza basohoye ya Smart 7 HD ni imwe muri Telefone zigurishwa cyane muri servisi yacu ya Make Make, kubona rero bazanye Telefone yo mu bwoko bwa 40 I na 40 Pro ifite ubushobozi buruta iya mbere ni ikintu kidushimishije cyane, none ku bakiliya bacu igihe uguze iyi telefone uzajya uhabwa 5G z’ubuntu buri kwezi mu gihe cy’amaze atatu.”

Kugeza ubu ikigo MTN Rwanda kivuga ko kuva hatangizwa gahunda ya Make Make imaze kugira abakiriya basaga ibihumbi 150, bikubye inshuro enye ugereranije no mu bindi Bihugu iyi gahunda yatangiriyemo.

Iyi telefone yamuritswe ku mugaragaro

Amafaranga yo kwishyura ku munsi

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Comments 1

  1. Cyusa Alain says:
    2 years ago

    Ni cuza impamvu iyi gahunda nayigiyemo pee

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Umaze iminsi ibiri ashakishwa mu kirombe cyamuridukiye yabonetse yarapfuye

Next Post

Amakuru agezweho ku kirego kiregwamo Israel gukora Jenoside ifiteho amateka aremereye

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku kirego kiregwamo Israel gukora Jenoside ifiteho amateka aremereye

Amakuru agezweho ku kirego kiregwamo Israel gukora Jenoside ifiteho amateka aremereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.