Gakenke: Umucuruzi arakekwaho kwica umunyerondo wacecekesheje abasakurizaga mu kabari ke

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umucuruzi wo mu Kagari ka Gakindo mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi akekwaho kwica ateye icyuma mu mutima umunyerondo wacecekesheje abari mu kabari k’uyu mucuruzi basakuzaga.

Umunyerondo witabye Imana atewe icyuma ni uwitwa Twagirayezu Servilien  wishwe mu ijoro ryo ku ya 26 Kanama 2022.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko uyu wari uhagarariye irondo cyo mu Mudugudu wa Rurumbya mu Kagari Gakindo mu Murenge wa Janja, yari agiye gusaba abari mu kabari ka Dusengimana Evode, bariho bateza urusaku.

Uyu munyerondo yahise aterwa icyuma mu mutima n’uyu mucuruzi arita asiga ubuzima aho.

Uyu mucuruzi kandi ngo yahise anasingira undi wari kumwe na nyakwigendera, na we amutera icyuma aramukomeretsa ubu akaba ari kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Gatonde.

Uyu mucuruzi witwa Dusengimana Evode yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza zikaba zanatangiye kumukirikiranaho iki cyaha cy’ubwicanyi.

Jean Marie Vianey Nizeyimana uyobora Akarere ka Gakenke, yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu wari umunyerondo wo mu Murenge wa Janja, wapfuye atewe icyuma.

Uyu muyobozi yasabye abantu kutagwa mu mutego w’ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi, bakirinda kwihanira mu gihe bagize ibyo batumvikanaho.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwihanira kandi hajemo no kutumvikana bakwiye kwegera ubuyobozi kuko ni cyo tubereyeho nk’ubuyobozi kuko iyo umuntu ageze aho yica undi ni igihombo kuko ni Igihugu kiba gitakaje umuntu ndetse n’umuryango we ukahahombera.”

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rw’Intara, bagiye kuganiriza abaturage bo muri aka gace kabereyemo ibi byago, bukanabahumuriza.

Mayor Jean Marie Vianey Nizeyimana yavuze ko muri aka gace ubundi hatari hasanzwe haba ibikorwa nk’ibi bityo ko basaba abaturage kubigendera kure.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru