Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gakenke: Umucuruzi arakekwaho kwica umunyerondo wacecekesheje abasakurizaga mu kabari ke

radiotv10by radiotv10
27/08/2022
in MU RWANDA
0
Gakenke: Umucuruzi arakekwaho kwica umunyerondo wacecekesheje abasakurizaga mu kabari ke
Share on FacebookShare on Twitter

Umucuruzi wo mu Kagari ka Gakindo mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi akekwaho kwica ateye icyuma mu mutima umunyerondo wacecekesheje abari mu kabari k’uyu mucuruzi basakuzaga.

Umunyerondo witabye Imana atewe icyuma ni uwitwa Twagirayezu Servilien  wishwe mu ijoro ryo ku ya 26 Kanama 2022.

Amakuru avuga ko uyu wari uhagarariye irondo cyo mu Mudugudu wa Rurumbya mu Kagari Gakindo mu Murenge wa Janja, yari agiye gusaba abari mu kabari ka Dusengimana Evode, bariho bateza urusaku.

Uyu munyerondo yahise aterwa icyuma mu mutima n’uyu mucuruzi arita asiga ubuzima aho.

Uyu mucuruzi kandi ngo yahise anasingira undi wari kumwe na nyakwigendera, na we amutera icyuma aramukomeretsa ubu akaba ari kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Gatonde.

Uyu mucuruzi witwa Dusengimana Evode yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza zikaba zanatangiye kumukirikiranaho iki cyaha cy’ubwicanyi.

Jean Marie Vianey Nizeyimana uyobora Akarere ka Gakenke, yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu wari umunyerondo wo mu Murenge wa Janja, wapfuye atewe icyuma.

Uyu muyobozi yasabye abantu kutagwa mu mutego w’ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi, bakirinda kwihanira mu gihe bagize ibyo batumvikanaho.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwihanira kandi hajemo no kutumvikana bakwiye kwegera ubuyobozi kuko ni cyo tubereyeho nk’ubuyobozi kuko iyo umuntu ageze aho yica undi ni igihombo kuko ni Igihugu kiba gitakaje umuntu ndetse n’umuryango we ukahahombera.”

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rw’Intara, bagiye kuganiriza abaturage bo muri aka gace kabereyemo ibi byago, bukanabahumuriza.

Mayor Jean Marie Vianey Nizeyimana yavuze ko muri aka gace ubundi hatari hasanzwe haba ibikorwa nk’ibi bityo ko basaba abaturage kubigendera kure.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Hamenyekanye itariki Ndimbati azagarukira imbere y’Ubucamanza n’ikizaba kimuzanye

Next Post

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
12/06/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko...

IZIHERUKA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.