Hamenyekanye itariki Ndimbati azagarukira imbere y’Ubucamanza n’ikizaba kimuzanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa Film w’ikirangirire mu Rwanda uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana, agiye gusubira imbere y’Ubucamanza noneho aburana mu mizi.

Jean Bosco Uwihoreye AKA Ndimbati umaze amezi atanu afunzwe; yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe 2022 nyuma yuko hasohotse ikiganiro cy’umukobwa uvuga ko uyu mukinnyi wa film yamusambanyije ataruzuza imyaka y’ubukure ndetse abanje kumusindisha.

Izindi Nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije Ndimbati mu rubanza rw’ifunga ry’agateganyo, tariki 28 Werurwe 2022, rwemeje ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ndimbati utaranyuzwe n’iki cyemezo, yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge na rwo rutera utwatsi ubujurire bwe, rwemeza ko akomeza gufungwa.

Amakuru yizewe ahari, ni uko Ndimbati azatangira kuburana mu mizi mu kwezi gutaha kwa Nzeri tariki 13 aho azaburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

Ngo Umunyamakuru yamwatse miliyoni 2Frw…Ibitazibagirana mu rubanza rwe

Mu iburanisha ryabaye tariki 23 Werurwe 2022 ku ifunga ry’agateganyo, Uwihoreye Jean Bosco AKA Ndimbati ntiyahakanye ko azi uwo mukobwa witwa Kabahizi Fridaus wavuze ko yamusambanyirije muri lodge abanje kumusindisha.

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ndimbati yavuze ko ubwo yaryamanaga n’uyu mukobwa, yari yamuguze ku muhanda nk’umukobwa wicuruza nk’abandi bose.

Ndimbati umaze kubaka izina muri sinema mu Rwanda, mbere yuko atabwa muri yombi, yari yabwiye imwe muri YouTube Channel, yari yatangaje uyu mugore babyaranye yagiye kubivuga mu itangazamakuru kuri misiyo y’abashaka kumuhindanyiriza isura.

Ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yabwiye Urukiko ko ubwo uyu mukobwa yamaraga kuvugisha iyi YouTube Channel, Umunyamakuru wayo, yahise amuhamagara akamubwira ko afite amakuru ashobora kumusenyera izina bityo ko akwiye kumuha Miliyoni 2 Frw kugira ngo atayitangaza.

Icyo gihe yari yagize ati “Ari na ho mvuga ko habayeho akambane kuba yaragiye mu itangazamakuru. Ibi byose byagiye mu itangazamakuru ubwo Umunyamakuru wa [yavuze Izina ry’iyo YouTube Channel] yamubeshyaga ko azamufasha ko hari abantu bo hanze bazamuha amafaranga menshi.”

Tariki 25 Mata 2022 ubwo Ndimbati yaburanaga ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yifuza kurekurwa kugira ngo ajye kwita ku muryango ndetse no kwita ku bana yabyaranye n’uyu mugore watumye afungwa.

Gusa urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwaje gutesha agaciro icyifuzo cya Ndimbati, rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru