Gasabo: Inzoga zishe abantu zahagurukiwe…Ubuyobozi bwakoze umukwabu wo kuzihiga bukware

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu Karere ka Gasabo, bakoze igikorwa cyo gusaka no gufata inzoga zimaze iminsi zivugwaho kugira uruhare mu mpfu z’abaturage babaga bazinyoye zikabagwa nabi.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, hamaze kuvugwa abantu barindwi bapfuye bazize kunywa inzoga zirimo iyitwa Umuneza na Tuzane zanahagaritswe ku isoko kubera kuba zitujuje ubuziranenge.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bahitanywe n’izi nzoga ni abantu bane bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo bazinyoye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli.

Ubuyobozi bw’aka Karere ka Gasabo kabuze bamwe mu bazize izi nzoga, bwakoze igikorwa cyo gukura mu baturage izi nzoga aho cyanakorewe mu Murenge wa Kimihurura no mu bindi bice by’aka Karere.

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze bakoze iki gikorwa

Umwali Pauline, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo avuga ko izi nzoga zifite ibirango by’ubuziranenge ku buryo abaturage bari gukomeza kuzinywa kandi byagaragaye ko zigira ingaruka mbi.

Yagize ati “Ntabwo ari muri Kimihurura gusa twazivanye, mu Karere aho twazikekaga hose twazikuyeyo.”

Umwali Pauline kandi yibukije abacuruzi kudacuruza izi nzoga ndetse n’abaturage kutongera kuzinywa.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi butangaza ko inganda zikora izi nzoga zirimo zo muri Rwamagana na Bugesera zamaze guhagarikwa kuko ibyangombwa zahawe n’ibyo zikora bihabanye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru