Kayonza: Imvubu yoneraga abaturage yarashwe ihita igaburiwa izindi ngo kuko abantu yabagwa nabi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imvubu yari imaze igihe yona imyaka y’abaturage, yarasiwe mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ihita ijyanwa muri Pariki y’Akagera kugira ngo izindi nyamaswa z’indyanyama ziyirye ngo kuko ubuyobozi butari kwemera ko abaturage bayirya kuko inyama zayo zishobora kubagwa nabi.

Karuranga Leon uyobora Umurenge wa Kabare, atangaza ko iyi nyamaswa yabaga mu kigomero cy’amazi [idamu] kiri muri uyu Murenge.

Izindi Nkuru

Iyi Mvubu yarashwe n’abasirikare kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 ku busabe bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ubwo bayisangaga yaguye mu cyobo.

Uyu muyobozi avuga ko hashize imyaka ine abaturage biyasira ko bonerwa n’Imvubu eshatu zirimo iyi yamaze kuraswa.

Yagize ati “Nyuma yo kuraswa yahise ijyanwa muri Pariki y’Akagera ihabwa izindi nyamanswa zamenyereye kurya inyama kuko abaturage bayiriye inyama zayo zishobora kubagwa nabi.”

Ntibwari ubwa mbere iyi nyamaswa igerwa intorezo kuko n’ubundi higeze kubaho igikorwa cyo kurasa ziriya eshatu zose ariko birananira dore ko zatangiye konera abaturage kuva muri 2017.

Karuranga Leon ati “Uyu munsi rero hari ahantu imwe yaguye iheramo hameze nk’umwobo, abaturage babimbwiye rero tujya kuzana abasirikare badufasha kuyirasa.”

Avuga ko igikorwa cyo kurasa iyi mvubu, cyabaye hari abashinzwe kurinda Pariki y’Igihugu y’Akagera ndetse n’inzego z’ibanze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru