Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatabazi nyuma yo kugaragara mu birori byamaganywe na RPF-Inkotanyi yagize icyo avuga

radiotv10by radiotv10
20/07/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gatabazi nyuma yo kugaragara mu birori byamaganywe na RPF-Inkotanyi yagize icyo avuga
Share on FacebookShare on Twitter

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, uherutse kugaragara mu birori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” ari gucinya akadiho, yashimiye Perezida Paul Kagame ku mbabazi yamuhaye, avuga n’icyo agiye kuzikoresha.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 18 Nyakanga 2023, Umuryango RPF-Inkotanyi wasohoye itangazo ryamagana ibirori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” byabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Itangazo ry’Ubunyamabanga Bukuru bwa RPF-Inkotanyi, ryagiraga riti “Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo, bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare.”

Nyuma yo kwamagana ibi birori byabaye tariki 09 Nyakanga 2023, hamenyekanye amakuru ko byanitabiriwe na bamwe mu bakomeye barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wagize imyanya mu nzego nkuru z’Igihugu nko kuba yarabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Hari amakuru yavugaga kandi ko abo bakomeye bitabiriye ibi birori barimo n’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru, banatawe muri yombi kugira ngo babazwe ku by’iki gikorwa.

Gusa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga, hari amakuru yavugaga ko Gatabazi ari hanze mu buzima busanzwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga, Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse ubutumwa kuri Twitter, ashimira Perezida Paul Kagame “ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobwe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda (RwandanSpirit) yo Sano muzi iduhuza twese.”

Mu butumwa bwa Gatabazi, yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu.”

Gatabazi asoza ubutumwa bwe yizeza ko azajya acyebura uwo ari we wese wakwishora mu bikorwa by’udutsiko.

Gatabazi yavuze ko imbabazi yahawe azazikoresha neza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 4 =

Previous Post

IFOTO Y’IBYISHIMO: Perezida Kagame n’abuzukuru yaberetse urwo abakunda

Next Post

Yabaye Umusirikare ku ipeti rya Ofisiye- Ibitari bizwi kuri Madamu wa Perezida Ndayishimiye

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yabaye Umusirikare ku ipeti rya Ofisiye- Ibitari bizwi kuri Madamu wa Perezida Ndayishimiye

Yabaye Umusirikare ku ipeti rya Ofisiye- Ibitari bizwi kuri Madamu wa Perezida Ndayishimiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.