Gatabazi nyuma yo kugaragara mu birori byamaganywe na RPF-Inkotanyi yagize icyo avuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, uherutse kugaragara mu birori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” ari gucinya akadiho, yashimiye Perezida Paul Kagame ku mbabazi yamuhaye, avuga n’icyo agiye kuzikoresha.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 18 Nyakanga 2023, Umuryango RPF-Inkotanyi wasohoye itangazo ryamagana ibirori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” byabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Izindi Nkuru

Itangazo ry’Ubunyamabanga Bukuru bwa RPF-Inkotanyi, ryagiraga riti “Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo, bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare.”

Nyuma yo kwamagana ibi birori byabaye tariki 09 Nyakanga 2023, hamenyekanye amakuru ko byanitabiriwe na bamwe mu bakomeye barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wagize imyanya mu nzego nkuru z’Igihugu nko kuba yarabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Hari amakuru yavugaga kandi ko abo bakomeye bitabiriye ibi birori barimo n’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru, banatawe muri yombi kugira ngo babazwe ku by’iki gikorwa.

Gusa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga, hari amakuru yavugaga ko Gatabazi ari hanze mu buzima busanzwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga, Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse ubutumwa kuri Twitter, ashimira Perezida Paul Kagame “ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobwe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda (RwandanSpirit) yo Sano muzi iduhuza twese.”

Mu butumwa bwa Gatabazi, yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu.”

Gatabazi asoza ubutumwa bwe yizeza ko azajya acyebura uwo ari we wese wakwishora mu bikorwa by’udutsiko.

Gatabazi yavuze ko imbabazi yahawe azazikoresha neza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru