Umugabo wakubiswe inkoni akagirwa intere asanzwe mu murima w’umuturage wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo, ari kuziba, yitabye Imana.
Uyu mugabo uvugwaho n’abaturanyi be ko yari asanzwe ari umujura ndetse n’umugore we, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024.
Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko uyu mugabo bamusanze mu murima w’intoryi z’undi muturage, amaze gusarura imifuka itatu, ku buryo bakeka ko yari kuzijyana mu ijoro kuri uyu wa Kabiri.
Umuturage umwe yagize ati “Abarindaga izo ntoryi baramukubita, nyuma Umuyobozi w’Akagari yashatse moto ngo imujyane kwa muganga kuko yari ameze nabi ariko bamugejeje mu Murenge wa Kiziguro ashiramo umwuka.”
Aya makuru kandi yenemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Calude wavuze ko inzego z’ubuyobozi zamenye amakuru y’uyu mugabo ko yanegekajwe n’inkoni yakubiswe.
Ati “Aho byamenyekaniye twatanze ubujyanama ko yajyanwa kwa muganga i Kiziguro ngo akorerwe ubutabazi bw’ibanze, bamuvanye aho bari bamubonye bamuzamuye, bageze mu nzira ashiramo umwuka.”
Ubwo nyakwigendera yari amaze gushiriramo umwuka mu Murenge wa Kiziguro, hahise hiyambazwa inzego z’iperereza, zahise zitangira kurikora kugira ngo hamenyekane abamukubise n’ibindi byose bifitanye isano n’uru rupfu.
RADIOTV10