Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gatsibo: Uko bisanze bacururiza mu isoko risa nk’irirangaye n’ingaruka bibagiraho

radiotv10by radiotv10
01/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gatsibo: Uko bisanze bacururiza mu isoko risa nk’irirangaye n’ingaruka bibagiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kabarore mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko umureko munini waryo wavuyeho ku buryo ngo iyo imvura iguye baba bameze nk’abari hanze kuko banyagirwa ndetse bigatuma babura n’ababagurira.

Ukigera mu isoko rya Kabarore, ugira ngo ryarasakambutse, ariko abaricururizamo bavuga ko ari i umureko waryo washaje kugeza ubwo mu minsi ishize hari uwo wagwiriye.

Kuba uyu mureko wavaho, abacururiza munsi y’aho wari uri, bari kurira ayo kwarika kuko iyo imvura yaguye ibashiriraho, ndetse n’ibicuruzwa byabo bikangirika.

Murindahabi Jonas ati “Cyaraboze dore aho tugenda tugenda dusitara, amabuye yararandutse. Iyo imvura iguye dushaka n’aho twugama tukahabura kubera ko Riva. Twadanduraga hano hasi ntawukihadandura umuvu w’amazi aturutse hejuru no kuruhande.”

Bazizane na we yagze ati “Yari arimo atandika uriya mureko uragwa, wari umwishe. Ikindi kandi kuba biduhombya biraduhombya, iyo imvura yaguye nanjye nkiba hanze ntaraza mu gucuruza iyo yagwaga ntabwo nazaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bakimenye kandi ko bitarenze mu cyumweru gitaha kizaba cyabonewe umuti.

Ati “Twari twagihaye umurongo w’uko kigomba gukorwa. Ubwo ni ukubashimira yuko muduhwituye tugiye kubyihutisha. Umureko ntabwo ari ikintu gihenze cyane twabikosora.

Iri soko rya Kabarore riri mu masoko umunani yakorewe inyigo ku buryo azasanwa, ndetse akezegurirwa ba Rwiyemezamirimo mu mikorere n’imikoreshereze yayo ndetse ko n’ubusabe bwabyo bwamaze gutangwa muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kugirango byose bitangire bikorwe.

Umureko warangiritse cyane
Ngo imvura yaguye baranyagirwa n’ibicuruzwa byabo bikangirika
Barasaba ko bikosorwa

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 7 =

Previous Post

Umuyobozi wo mu Bubligi yibiye ibanga Tshisekedi undi muti uzakemura ibibazo by’Igihugu cye

Next Post

Byagenze gute ngo icyamamare mpuzamahanga Travis Scott ateze igihombo gikabije sosiyete yari yamwizeye?

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byagenze gute ngo icyamamare mpuzamahanga Travis Scott ateze igihombo gikabije sosiyete yari yamwizeye?

Byagenze gute ngo icyamamare mpuzamahanga Travis Scott ateze igihombo gikabije sosiyete yari yamwizeye?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.