Gatuna yongeye kuba nyabagendwa hahita haboneka imvura y’umugisha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Abanyarwanda b’i Gatuna baraye banze kuryama, batereje ko inkuru iba impamo
  • Aba mbere baganuye ifungurwa ry’Umupaka barimo n’abazanye ibicuruzwa

Tariki 31 Mutarama 2022, umunsi utazibagirana mu mubano w’u Rwanda na Uganda wajemo gishegesha ariko ubu ukaba uri kuzahurwa ngo ubuvandimwe bwongere busagambe. Kuva saa sita mu kadomo zo kuri uyu wa Mbere Umupaka wa Gatuna wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka itatu ufunze.

Ifungurwa ry’uyu mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, si inkuru nshya kuko yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kuri uyu wa 31 Mutarama 2022 Gatuna yongera gufungurwa.

Izindi Nkuru

Ni itangazo kandi ryasubijwe na Guverinoma y’u Rwanda, yashimye iy’u Rwanda kuri iki gikorwa gikomeye ikoze cyo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi umaze igihe urimo igitotsi.

Gufungura umupaka wa Gatuna, byakurikiwe n’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda yagiriye mu Rwanda akakirwa na Perezida Kagame Paul.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yaburiye Abanyarwanda kutumva ko nubwo Umupaka wa Gatuna ufunguwe batekereze ko ibibazo birangiye.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda atangaza ko ifungurwa rya Gatuna ari intambwe nziza yo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda ariko ko ibibazo bitarakemuka burundu, agasaba Abanyarwanda bifuza kujya muri iki Gigugu cy’abaturanyi, gushishoza.

Aganira na RBA, Mukuralinda yagize ati “Abantu babifate nk’intambwe itewe ariko ntibabifate nk’aho ibibazo bihise bivaho. Iki kintu rwose ni icyo kwitondera, ni icyo gushishozaho.”

Hari abaganuye ifungurwa ry’umupaka (Photo: Igihe)

Gatuna hari mwuka ki?

Kuva saa sita z’ijoro ubwo tariki 31 Mutarama 2022 yari imaze kugera, umupaka wa Gatuna wari ufunguwe gusa ntihagararaye urujya n’uruza rwinshi nk’uko abantu babikekaga kuko imvura na yo yaramukiye ku muryango.

Mbere y’izi saha, bamwe mu Banyarwanda batuye muri aka gace ka Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bari banze kujya kuryama bategereje ko uyu mupaka koko wongera kuba nyabagendwa ndetse bamwe muri bo bavuga ko baza guhita bambuka bakajya kuramukanya n’abavandimwe batuye hakurya bamaze imyaka itatu n’umwe uca iryera undi.

Gusa baje gukomwa mu nkokora n’iyi mvura yaguye kuva mu kabwibwi ndetse n’ubu ikaba ikigwa nk’uko bitangazwa n’Umunyamakuru wa RADIOTV10 uriyo.

Umunyamakuru wacu uri i Gatuna kandi, yatubwiye ko nta modoka itwara abagenzi irahanyura kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ndetse n’urujya n’uruza ntaruhari kubera uko ikirere cyaramutse aho ubu hakiri kugwa imvura yahereye mu ijoro ryakeye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru