Nyagatare: Umunyeshuri arakekwaho kwica mugenzi we bapfuye inkweto agahita atorokera muri Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu ishuri rimwe ryo mu Kagari ka Kijoro mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, haraturuka inkuru mbi y’umunyeshuri wiga mu yisumbuye ukekwaho kwica mugenzi we wiga mu mashuri abanza, agahita atorokera muri Uganda.

Uyu munyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye akekwaho kwica mugenzi we wigaga mu mwaka wa gatandatu ku kigo kimwe aho byabereye ku ishuri rya G.S Kijojo ryo mu Mudugudu wa Kijojo mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri tariki 28 Mutarama 2022.

Izindi Nkuru

Nyakwigendera yarashyinguwe

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022 mu Irimbi rya Nyagatare aho ababyeyi be bavuze ijambo rya nyuma ryo kumusezera.

Kamu Frank uyoboraUmurenge wa Musheri, yatangaje ko uriya mwana yateye ikirahure mugenzi we mu mutima nyuma yo gushyamirana bapfa inkweto zo gukinana.

Yagize ati “Amakuru bambwiye rero ni uko bahise barwana, umwe akubita undi ku kirahure kirameneka, undi aragitoragura akimukubita mu gatuza, urebye ukuntu yakimukubise harimo ubugome rwose kuko yakimuhamije ku mutima ahita apfa.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu ukekwaho kwica mugenzi we yahise akizwa n’amaguru akiruka agana ku cyambu cyerekeza muri Uganda.

Ati “Ubu turakeka ko yagiye hakurya, gusa inzego z’umutekano n’ubuyobozi twese dukomeje kumushakisha.”

Inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano mu Karere ka Nyagatare ziri gushakisha uyu mwana ukekwaho kwica mugenzi we kugira ngo abibazwe.

RADIOTV1O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru