Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen.Alex Kagame wahawe inshingano nshya muri RDF yahererekanyije ububasha n’uwo asimbuye

radiotv10by radiotv10
22/10/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Gen.Alex Kagame wahawe inshingano nshya muri RDF yahererekanyije ububasha n’uwo asimbuye
Share on FacebookShare on Twitter

Maj Gen Alex Kagame uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, yahererekanyije ububasha bw’inshingano na Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage, yasimbuye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024 nk’uko tubikesha ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Muri iki gikorwa cyo guhererekanya ububasha bw’inshingano hagati y’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mushya n’uwo asimbuye, cyanitabiriwe n’abayobozi b’amashami y’uru rwego rw’Inkeragutabara.

Maj Gen Alex Kagame yahererekanyije ububasha bw’Inshingano n’uwo asimbuye nyuma y’umunsi umwe arahiriye izi nshingano, aho yarahiriye rimwe n’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda (Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu) mu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024.

Maj Gen Alex Kagame wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yahawe izi nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mu cyumweru gishize, aho yanashyiriweho rimwe na Maj Gen Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu Ngabo z’u Rwanda [Ukuriye Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba].

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi barimo Maj Gen Alex Kagame, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri aya mazina y’abantu bitiranwa (Kagame), akuraho urujijo rw’abashobora gukeka ko aha imyanya abo mu muryango we, avuga ko mu muco Nyarwanda, abantu basanzwe bagira amazina yitiranwa, bashobora kwita abana babo ku mpamvu zinyuranye zirimo no kuba umuntu yakwifuza kwita undi izina bitewe n’uburyo umuryango ubonamo ufite iryo izina ibikorwa by’intangarugero.

Umuhango w’ihererekanyabubasha witabiriwe n’abakuriye amashami mu rwego rw’Inkeragutabara

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 2 =

Previous Post

Nyabihu: Havuzwe igikekwaho gutera umunyeshuri kwiyahura

Next Post

Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hasigaye umuntu umwe ukirwaye

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe
MU RWANDA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hasigaye umuntu umwe ukirwaye

Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hasigaye umuntu umwe ukirwaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.