Gen Kainerugaba umuhungu wa Museveni yageze mu Rwanda arabonana na Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yageze i Kigali mu Rwanda aho aje kubonana na Perezida Paul Kagame yita Se wabo.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari aherutse kuvuga ko Perezida Paul Kagame ari Se wabo ndetse ko abagambirira kumurwanya baba badasize umuryango we.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari yatangaje ubutumwa kuri Twitter ko uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022 aza kuba ari mu Rwanda.

Muri ubu butumwa yari yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Ejo nzaba ndi kumwe na Data wacu Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, amakuru arambuye muzagezwaho ku gihe.”

Akigera mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriwe n’abayobozi banyuranye mu gisirikare cy’u Rwanda, arimo Umuyobozi w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, Brig Gen Willy Rwagasana ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aje mu Rwanda mu gihe hashize imyaka itatu ibihugu byari bisanzwe bifatwa nk’ibavandimwe bitagenderana kuko kuva mu ntangiro za 2019, u Rwanda rwagiriye inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera abajyagayo bagirirwaga nabi.

Uku gufunga imipaka yahuzaga ibihugu byombi, kwakurikiye no kwerura ibibazo biri hagati y’u Rwanda aho u Rwanda rwagaragaje ibimenyetso simusiga ko Uganda ishyigikira imitwe irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse kwita Perezida Kagame Se wabo/Nyirarume, benshi mu basesenguzi batangiye kuvuga ko yaba ashaka guhuza Abakuru b’Ibihugu byombi bamaze igihe batavugana.

Uyu muhungu wa Museveni unafite ijambo rikomeye muri Uganda dore ko bivugwa ko azasimbura Se, araganira na Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi ndetse biteganyijwe ko baza guha umurongo uko ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byatorerwa umuti.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru