Ibibazo by’u Rwanda na Uganda ntibyakemuka mu munota umwe- Mukuralinda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda atangaza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda biremereye ku buryo kubikemura bisaba igihe gihagije.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Mutarama 2022, mu kiganiro Face of Nation gitambuka kuri Royal FM.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro cyasesenguriwemo ishusho y’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Uganda, cyanagarutse ku ngaruka zatewe n’ibi bibazo zirimo ifungwa ry’imipaka ryatumye abatuye ibi bihugu basanzwe ari abavandimwe badakomeza kugenderana.

Ibi bibazo kandi byashyiriweho itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi ndetse n’ibihugu by’ibihuza (Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) ariko kugeza ubu ntibirabonerwa umuti.

Alain Mukuralinda yagize ati “Ibibazo bihari bigera aho umupaka ufungwa, bigera aho umuturage ahohotera abene gihugu b’ikindi gihugu, ni ibibazo bitakemuka mu munota umwe.”

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza ubushake bwo gushyira ibintu mu buryo dore ko yo ntakidasanzwe yasabwaga gukora kuko nta kibi yagiriye Uganda, gusa iki Gihugu cy’Igituranyi cyo cyakomeje imigambi mibisha ku Rwanda kuko cyakomeje guhohotera abanyarwanda.

Mukuralinda avuga ko kuba harashyizwe imbara nyinshi mu gushakira umuti ibi bibazo, hagashyirwaho abahuza ariko bigakomeza kunanirana ari “Ikibereka ko ibibazo bihari biraremereye n’amahirwe ni uko za nzira zo kubivuganiramo zihari.”

Mukuralinda Alain kandi yagarutse ku bihombo byatewe n’ibi bibazo gusa ko ibihombo uko byaba bimeze kose ntakiruta amagara y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Nta kintu gishobora kugira agaciro nk’umuntu nubwo igihombo cyaba kingana gute. Niba hari igihombo nibura abantu bagakomeza bakabaho. Igikuru cyane muri byo, ntabwo umutekano w’Igihugu cy’u Rwanda ugira ikiguzi.”

Mukuralinda akomeza avuga ati “Nidushake duhombe kajana ariko umutekano ni ngombwa.Kuko udafite umutekano n’icyo gihombo cyavamo ibikorwa byanabuza abantu ubuzima.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu gihe umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yaje i Kigali aho biteganyijwe ko aza kuganira na Perezida Paul Kagame.

Ibitangazamakuru byandikirwa muri Uganda, bivuga ko ibiganiro bihuza Lt Gen Muhoozi Kainerugaba na Perezida Paul Kagame bigamije gushyiraho itsinda rishya ryo kwiga uburyo ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi byakemuka ubundi ibihugu bikongera kubanirana kivandimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru