Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen. Muhoozi yagize icyo avuga ku by’u Rwanda na DRCongo

radiotv10by radiotv10
04/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Muhoozi yagize icyo avuga ku by’u Rwanda na DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Uganda izakorana n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo ibibazo bihari birangire.

General Muhoozi wanigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Mutarama 2023, ubwo yavugaga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bibazo byongeye gufata intera ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano, byatumye Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bihuriza hamwe imbaraga, byiyemeza kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo.

General Muhoozi yavuze ko ingabo za Uganda ziri mu zamaze kugera muri Congo muri ubu butumwa buri gukorwa n’itsinda rya EACRF (East African Community Force in Eastern DRC), zitajyanywe no kurwana na M23.

Yavuze ko abasirikare ba UPDF bari muri ubu butumwa bazakorana n’izindi ngabo zo mu karere mu kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo biri muri Kivu ya Ruguru.

Yagize ati “UPDF izakora inshingano zayo zo kurinda abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gutuma imishinga y’ibikorwa remezo nk’imihanda ikomeza gukorwa.”

Gen Muhoozi wagize uruhare runini mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi, yakomeje avuga ko Igihugu cye kizanakomeza gukorana n’u Rwanda na DRC mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Yagize ati “Tuzakomeza gukorana n’abavandimwe bacu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu gutuma amahoro agaruka mu bice byugarijwe. Amahoro asagambe muri Afurika y’Iburasirazuba yunze ubumwe.”

Gen Muhoozi Kainerugaba mu bihe byatambutse ari mu bakunze kugaragaza ko ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bigomba guhagarara.

Uyu musirikare ufite ijambo muri Uganda, yanavuze ko umutwe wa M23 ufite ibyo urwanira kandi byumvikana, bityo ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikwiye kubatega amatwi ukubahiriza ibyo uyisaba.

U Rwanda rwegetsweho ibi bibazo na Guverinoma ya Congo, rwakunze kuvuga kenshi ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’abavandimwe babo.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwemera kwikorezwa imitwaro y’ingaruka z’imbaraga nke z’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwananiwe gucyemura ibibazo by’Igihugu cyayo, kuko na rwo rufite imitwaro rugomba guhangana na yo.

Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwo bwakomeje iturufu yabwo yo gukomeza gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23, bugamije kuyobya uburari ku muzi w’ikibazo nyirizina kiri muri iki Gihugu, gishinze imizi ku mutwe wa FDLR ubu uri gukorana n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − three =

Previous Post

Inama iha urubuga Abanyarwanda bose imaze gusubikwa ubugiragatatu hamenyekanye igihe ishobora kubera

Next Post

Hatanzwe umucyo ku byiswe amahirwe adasanzwe ku banyeshuri batabashije kujya ku mashuri

Related Posts

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na...

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

by radiotv10
13/01/2026
0

Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku byiswe amahirwe adasanzwe ku banyeshuri batabashije kujya ku mashuri

Hatanzwe umucyo ku byiswe amahirwe adasanzwe ku banyeshuri batabashije kujya ku mashuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.