Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen. Muhoozi yagize icyo avuga ku by’u Rwanda na DRCongo

radiotv10by radiotv10
04/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Muhoozi yagize icyo avuga ku by’u Rwanda na DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Uganda izakorana n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo ibibazo bihari birangire.

General Muhoozi wanigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Mutarama 2023, ubwo yavugaga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bibazo byongeye gufata intera ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano, byatumye Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bihuriza hamwe imbaraga, byiyemeza kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo.

General Muhoozi yavuze ko ingabo za Uganda ziri mu zamaze kugera muri Congo muri ubu butumwa buri gukorwa n’itsinda rya EACRF (East African Community Force in Eastern DRC), zitajyanywe no kurwana na M23.

Yavuze ko abasirikare ba UPDF bari muri ubu butumwa bazakorana n’izindi ngabo zo mu karere mu kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo biri muri Kivu ya Ruguru.

Yagize ati “UPDF izakora inshingano zayo zo kurinda abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gutuma imishinga y’ibikorwa remezo nk’imihanda ikomeza gukorwa.”

Gen Muhoozi wagize uruhare runini mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi, yakomeje avuga ko Igihugu cye kizanakomeza gukorana n’u Rwanda na DRC mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Yagize ati “Tuzakomeza gukorana n’abavandimwe bacu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu gutuma amahoro agaruka mu bice byugarijwe. Amahoro asagambe muri Afurika y’Iburasirazuba yunze ubumwe.”

Gen Muhoozi Kainerugaba mu bihe byatambutse ari mu bakunze kugaragaza ko ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bigomba guhagarara.

Uyu musirikare ufite ijambo muri Uganda, yanavuze ko umutwe wa M23 ufite ibyo urwanira kandi byumvikana, bityo ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikwiye kubatega amatwi ukubahiriza ibyo uyisaba.

U Rwanda rwegetsweho ibi bibazo na Guverinoma ya Congo, rwakunze kuvuga kenshi ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’abavandimwe babo.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwemera kwikorezwa imitwaro y’ingaruka z’imbaraga nke z’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwananiwe gucyemura ibibazo by’Igihugu cyayo, kuko na rwo rufite imitwaro rugomba guhangana na yo.

Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwo bwakomeje iturufu yabwo yo gukomeza gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23, bugamije kuyobya uburari ku muzi w’ikibazo nyirizina kiri muri iki Gihugu, gishinze imizi ku mutwe wa FDLR ubu uri gukorana n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 10 =

Previous Post

Inama iha urubuga Abanyarwanda bose imaze gusubikwa ubugiragatatu hamenyekanye igihe ishobora kubera

Next Post

Hatanzwe umucyo ku byiswe amahirwe adasanzwe ku banyeshuri batabashije kujya ku mashuri

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku byiswe amahirwe adasanzwe ku banyeshuri batabashije kujya ku mashuri

Hatanzwe umucyo ku byiswe amahirwe adasanzwe ku banyeshuri batabashije kujya ku mashuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.