Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yongeye kuvuga ko Igisirikare cy’iki Gihugu (UPDF) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ari abavandimwe, ndetse ko vuba aha amakipe y’Ingabo z’Ibihugu byombi ateganya guhurira mu kibuga bagaconga ruhago.
General Muhoozi wakunze kugaragaza ko u Rwanda ari mu rugo ha kabiri, yanakunze kuvuga ko nyuma y’Igisirikare ayoboye UPDF, akunda icy’u Rwanda RDF.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, General Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe.
Yagize ati “RDF ni ab’abavandimwe bacu bo mu maraso kandi tuvukana. Igihe cyose duhora dufatanya. Amakipe yacu y’umupira w’amaguru azahura vuba mu mukino wo kwishyura i Musanze.”
General Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda wigeze kugwamo igitotsi, muri Gicurasi 2022, yavuze ko kongera kunga ubumwe bwa UPDF na RDF ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu mateka ye mu gisirikare.
Mu kwezi k’Ukwakira uwo mwaka wa 2022 kandi Muhoozi yavuze ko UPDF na RDF ari byo bisirikare bya mbere byiza ku Mugabane wa Afurika, kandi ko bishyize hamwe nta mwanzi n’umwe byananirwa guhashya.

RADIOTV10