• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

radiotv10by radiotv10
13/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yongeye kuvuga ko Igisirikare cy’iki Gihugu (UPDF) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ari abavandimwe, ndetse ko vuba aha amakipe y’Ingabo z’Ibihugu byombi ateganya guhurira mu kibuga bagaconga ruhago.

General Muhoozi wakunze kugaragaza ko u Rwanda ari mu rugo ha kabiri, yanakunze kuvuga ko nyuma y’Igisirikare ayoboye UPDF, akunda icy’u Rwanda RDF.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, General Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe.

Yagize ati “RDF ni ab’abavandimwe bacu bo mu maraso kandi tuvukana. Igihe cyose duhora dufatanya. Amakipe yacu y’umupira w’amaguru azahura vuba mu mukino wo kwishyura i Musanze.”

General Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda wigeze kugwamo igitotsi, muri Gicurasi 2022, yavuze ko kongera kunga ubumwe bwa UPDF na RDF ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu mateka ye mu gisirikare.

Mu kwezi k’Ukwakira uwo mwaka wa 2022 kandi Muhoozi yavuze ko UPDF na RDF ari byo bisirikare bya mbere byiza ku Mugabane wa Afurika, kandi ko bishyize hamwe nta mwanzi n’umwe byananirwa guhashya.

General Muganga wa RDF na Gen Muhoozi wa UPDF bahana impano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 12 =

Previous Post

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Next Post

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.