• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

General Muhoozi yageneye ubutumwa abo yagaragaje nk’abashaka kumuteranya na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko abavuga ko hari ibyo atemeranya na Perezida Paul Kagame, bamushakaho akamunani, kandi ko azahangana na bo.

General Muhoozi ukunze kwita Perezida Kagame Paul ‘My uncle’ (Data wacu) yatangaje ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kamena 2025.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, General Muhoozi yagize ati “Umuntu wese uvuga ko hari ibyo ntemeranya na ‘Uncle’ wanjye nkunda Afande Kagame, ari kwikururira akaga gakomeye kuri njye. Kandi nzahangana na bo.”

Uyu musirikare w’umunyacyubahiro mu gisirikare cya Uganda, atangaje ibi nyuma yuko mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje agiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwari rugamije ibijyanye n’imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi, FARDC na UPDF muri gahunda yo guhangana n’umutrwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ukaba ufite ibirindiro muri Congo.

General Muhoozi kandi yakiriwe na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi banagirana ibiganiro kuri iyi mikoranire ya FARDC na UPDF, ahanongewe gusinywa amasezerano yayo.

Muhoozi ni umwe mu bakunze kujya batanga ibitekerezo ku ntambara imaze igihe ihanganishije igisirikare cya Congo n’umutwe wa M23, aho yakunze kugaragaza ko ashyigikiye ibitekerezo by’uyu mutwe n’impamvu urwanira, anasaba ubutegetsi bwa Congo guhagarika gukomeza gukandamiza Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu musirikare mukuru wisanzura mu gutanga ibitekerezo kandi, yagiye asaba kenshi FARDC guhagarika imikoranire n’imitwe irimo uwa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi, akanavuga ko nigikomeza, igisirikare cy’Igihugu cye kizagira icyo gikora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − one =

Previous Post

Umuhanzikazi Vestine umaze amezi atanu asezeranye yakorewe ibirori bibanziria ubukwe (AMAFOTO)

Next Post

Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe

Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.