Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

General Muhoozi yateguje kuza mu Rwanda anavuga uko abona ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
05/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
General Muhoozi yateguje kuza mu Rwanda anavuga uko abona ibirori by’irahira rya Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba ukomeje kwandika ubutumwa mu Kinyarwanda cy’umwimerere, yatangaje ko azitabira igikorwa cyo kurahira kwa Perezida Paul Kagame akunze kwita ‘My uncle’, avuga ko ari byo birori by’agatangaza bizaba iby’uyu mwaka ku Mugabane wa Afurika.

General Muhoozi yabitangaje mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024 habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ibi birori byo kurahira kwa Perezida Kagame bibe, biteganyijwe ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Umugaba Mukuru wa UPDF yagize ati “Nejejwe no gutangaza ko vuba aha ngiye gusura mu rugo ha kabiri, mu Rwanda. Nzitabira ibirori byo kurahira kwa Afande Kagame.”

General Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame ‘my uncle’ yakomeje avuga ko ibi birori by’irahira rya Perezida Kagame “bizaba bibaye ibya mbere muri Afurika muri uyu mwaka.”

Muhoozi kandi yongeye kwandika ubutumwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda agira ati “Urukundo nkunda u Rwanda ni ukubera ko ari ubwoko bwanjye. Ndabakunda kandi Imana ibahe imigisha buri gihe.”

Uyu mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda wakunze kugaragaza ko Perezida Paul Kagame ari imwe mu ntwari z’imbanza ku Mugabane wa Afurika, yagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kuzamo igitotsi.

Mu ngendo yagiriye mu Rwanda ubwo yabaga ari muri ibi bikorwa byo kubura uyu mubano, muri Werurwe 2022 yagabiwe Inka z’inyambo na Perezida Paul Kagame.

Muri Mata umwaka ushize wa 2023, General Muhoozi kandi yongeye gushimira Perezida Kagame wamugabiye, anamenyesha ko inka 10 yamugabiye zororotse, icyo gihe zikaba zari zimaze kuba 17.

Perezida Kagame muri 2022 ubwo yakiraga General Muhoozi mu rwuri rwe akanamugabira inka 10 z’inyambo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Byahinduye isura muri Bangladesh hamaze iminsi imyigaragambyo

Next Post

Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze

Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.