General ukomeje gushyikirana na M23 yaganiriye na Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Major General Jeff Nyagah uyoboye itsinda rya EACRF ry’Ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa EAC zinakomeje kugirana ibiganiro na M23, yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi bagirana ibiganiro.

Ibi biganiro byahuje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Major General Jeff Nyagah, byabaye ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2022.

Izindi Nkuru

Ibi biganiro bibaye hatarashira icyumweru uyu Mujenerari uyoboye ingabo ziri mu butumwa bwa EAC ashyikirijwe na M23 agace ka Kibumba kari kamaze igihe kagenzurwa n’uyu mutwe.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 23 Ukuboza 2022, i Kibumba habereye uyu muhango wa M23 yashyikirije ku mugaragaro izi ngabo za EACRF aka gace, ubundi abarwanyi b’uyu mutwe bari bari muri aka gace bahita bakavamo.

Ubwo M23 yari imaze gushyikiriza ku mugaragaro aka gace izi ngabo, Major General Jeff Nyagah yashimiye uyu mutwe kuba ukomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza ibyo wasabwe.

Icyo gihe yagize ati “Turizeza abaturage bahunze Kibumba ko aka gace aka kanya gatekanye, kandi turabasaba gutahuka.”

Major General Jeff Nyagah ubwo yakirwaga na Perezida Félix Tshisekedi, yamugaragarije uko ibikorwa byo kugarura amahoro muri Kivu ya Ruguru biri kugenda nyuma yuko izi ngabo ayoboye za EACRF zigeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Major General Jeff Nyagah yakiriwe na Perezida Tshisekedi mbere y’umunsi umwe kugira ngo umutwe wa M23 wongere kugirana ibiganiro n’izi ngabo ayoboye zigize itsinda rya EACRF, biba kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 nkuko biherutse gutangazwa n’ubuyobozi bw’uyu mutwe.

Tshisekedi yakiriye mu biro bye Major General Jeff Nyagah

Mu cyumweru gishize Major General Jeff Nyagah yashyikirijwe na M23 agace ka Kibumba

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru