Ghana: Igipfunsi cyarishije mu Ngoro y’Inteko nyuma yo kutumvikana hagati y’Abadepite

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Intumwa za rubanda Muri Ghana zateranye igipfunsi mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bapfa kutumvikana ku bijyanye n’umushinga w’itegeko ry’umusoro w’amafaranga yoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Mobile Money.

Guverinoma ya Ghana yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga usaba ko hashyirwaho umusoro ku mafaranga yoherezwa hakoreshejwe Ikoranabuhanga rya Mobile Money ari na byo byavuyemo uku gufatana mu mashati hagari y’Abadepite.

Izindi Nkuru

Amashusho y’Igitangazamakuru Graphic Online, agaragaza Abadepite bagundagurana nyuma yo kutajya imbizi kuri uyu mushinga mu gihe bagenzi babo baje batabara babakiza.

Uku gukozanyaho kwabereye mu Ngoro y’inteko Ishinga Amategeko, kwabaye hagati y’Abadepite bahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi ubwo bajyaga kubuza Visi Perezida w’Iyi Nteko, Joseph Osei Owusu kujya gutora uyu mushinga.

Joseph Osei Owusu wari unayoboye Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yaje gusubika yi nteko rusange kubera iyi mirwano.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya umusoro wa 1,7% ku mafaranga yoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, wamaganywe n’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegeti rya NDC (National Democratic Congress).

Uyu mutwe wa Politiki uvuga ko iri tegeko rishobora kuzapyinagaza abakene basanzwe bifashisha uburyo bwa Mobile Money mu bikorwa byo kwizigamira.

Gusa Guverinoma y’iki Gihugu yo ikavuga ko gushyiraho uyu musoro byatuma ingano y’umusoro Igihugu izamuka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru