Monday, September 9, 2024

Gicumbi: Hamenyekanye igihano cyahanishijwe uwishe umugore amukekaho kumuroga kudakora imibonano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, wahuye n’irondo yikoreye umufuka yapfunyitsemo umurambo w’umugore bari baturanye, akaza no kwiyemerera ko ari we wamwishe ngo amuziza kuba yaramukekagaho kumuroga kutabasha gukora imibonano mpuzabitsina n’undi mugore, yakatiwe gufungwa burundu.

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kimirimo, Akagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba, akurikiranyweho kwica uyu mugore wari umuturanyi we tariki 19 Mutarama 2022.

Mu kwezi gushize, tariki 09 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rya Gicumbi rwahamijwe uyu mugabo icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rukamuhanisha gufungwa burundu, rumukatira gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwaburanaga n’uyu mugabo, bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, kumuhamya icyaha cy’ubwicanyi bututse ku bushake, no kumukatira gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko mu ijoro ryo ku ya 19 Mutarama 2022, uyu mugabo yahuye n’irondo yikoreye umufuka yapfunyitsemo umurambo wa nyakwigendera, abikanze ahita awukubita hasi ariruka ahita atoroka.

Nyuma yuko afatiwe, mu ibazwa rye, uyu mugabo yemeye ko ari we wishe uyu mugore ubwo yamusangaga imbere y’inzu ye agakeka ko yaje kumuroga.

Uyu mugabo yavuze ko atajya abasha kugira undi mugore bakorana imibonano mpuzabitsina ngo byemere, akaba yarakekaga ko byatewe no kuba uwo mugore [nyakwigendera] yaramuroze.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bisobanuro by’uyu mugabo ari urwitwazo kuko ntahantu na hamwe yigeze abigaragariza ubuyobozi ngo bumufashe, bityo ko akwiye guhamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake giteganywa n’ingingo y’ 107 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igihano cyo gufungwa burundu.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwahamije uyu mugabo icyaha yaregwaga, rumukatira gufungwa burundu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts