DRCongo imbere y’Isi yose noneho yashinje u Rwanda kuyiba ingagi n’inkima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye, yongeye gushinja u Rwanda kwiba umutungo muri kiriya Gihugu avuga ko rwanakibye inkima n’ingagi, uruhagarariye na we avuga ko ibirego nk’ibi ari ibya cyera kandi ko bidafite ishingiro.

Ubwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abimbye yasozaga imirimo yayo ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja, yatse ijambo, yongera gushinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma.

Izindi Nkuru

Mu ijambo rye, uyu uhagarariye Congo-Kinshasa wakunze gukoresha amagambo aremereye ashinja u Rwanda, yavuze ko “Nta muntu utazi ko u Rwanda rwinjiye muri Congo mu 1998 rukageza muri 2003.”

Yakomeje avuga ko ubu u Rwanda ruri mu Bihugu byohereza hanze Zahabu nyinshi kandi ko ntahandi ruyikura atari muri Congo.

Ati “Ubu batwara n’inkima ndetse n’ingagi bakura mu mashyamba ya Congo bakazijyana mu Rwanda. ibyo byose birazwi.”

Uyu mudipolomate wa Congo yakomeje avuga ko Isi yashyize imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo biri i Burayi, ikirengagiza ibyo muri Afurika.

Yagize ati “Imbaraga bari gukoresha mu kugura intwaro bohereza muri Ukraine, bakabaye natwe babidukorera. None badushyiriyeho ibihano ku buryo tudashobora kugura intwaro. Iyo politike igonmba guhinduka, imiryango ikamagana yivuye inyuma Ibihugu byose bishoza intambara ku bindi.”

Uwari uhagarariye u Rwanda muri iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yatangiye ijambo rye yisegura ko ritari ryateguwe ariko ko nk’u Rwanda rutabura kugira icyo ruvuga ku bikomeje gutangazwa n’Igihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko ibirego iki Gihugu gikomeje kwegeka ku Rwanda atari byo byatanga umuti w’ibibazo bikirimo mu gihe ari rwo ruwufite mu biganza byacyo.

Yagize ati “Kwegeka ibibazo byabo ku bandi ntabwo byakemura ikibazo, ariko Abanyepolitiki bakomeje gushinja ibinyoma ibihugu by’ibituranyi.”

Mu Nteko Rusange ya 77 y’Abakuru b’Ibihugu yabaye mu kwezi gushize, Perezida Paul Kagame na we yagarutse kuri ibi bibazo, nyuma yuko mugenzi wa Congo, Felix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwateye Igihugu cye rwitwaje umutwe wa M23.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yavuze ko gukemura ibibazo nk’ibi biri muri Congo-Kinshasa, bisaba ubushake bwa politiki aho gukomeza kwegeka ibibazo ku kindi Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru