Abagabo babiri barimo uwitwa Hagenimana na Tuyizeye, bafatanywe Moto yibwe umuturage wayibuze ubwo yayisigaga hanze agiye mu kabari yasohoka akayibura, akiyambaza Polisi ikaza gufatira aba bagabo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi.
Iyi moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer ifite ibirango bya RF 040 S, yibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere ahagana saa yine z’ijoro ubwo umuturage yajyaga mu kabari ayisize hanze yasohoka akayibura.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (RPCEO) mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, avuga ko uwari wibwe iyi moto yatanze amakuru kuri Polisi, igahita itangira igikorwa cyo kuyishakisha.
Yagize ati “Mu gihe Polisi yari ikiri mu gikorwa cyo kuyishakisha, mu rucyerera rwo ku wa Kabiri nibwo twahawe amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Gitaba, ko hari moto bicyekwa ko yibwe yari irimo gushakirwa isoko.”
Yakomeje agira ati “Polisi yihutiye kugera muri uwo Mudugudu, ifata moto ifata n’abagabo babiri ari bo Hagenimana na Tuyizere bari barimo kuyishakira umukiriya.”
Aba bagabo babiri bafatiwe muri uyu Mudugudu wa Gitaba uherereye mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Rukomo, bahise batabwa muri yombi bashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Byumba kugira ngo iperereza rikomeze.
SP Alex Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru kuri iyi moto yibwe, kuko byatumye ifatwa ndetse n’abakekwaho gukora ubu bujura bagatabwa muri yombi.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba
Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:
1° uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;
2° kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;
3° kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;
4° uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;
5° kwiba byakozwe nijoro;
6° kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).
RADIOTV10